Ibikorwa byo gusana ibarabara birakomeje mukarere ka Minembwe…

0
183

MINEMBWE, CONGO – Ishirahamwe ry’abantu batwara za moto (motorcycle drivers) bakorera mukarere ka Minembwe ryihaye gahunda yo gusana amabarabara ahuza imihana yegamiye mu Madegu hagati (Madegu Center).

Ahari ejo ku minsi 10/02/2018 aba batwara za moto basanye iarabara rihuza Madegu na Gakenke. Ishirahamwe UGEAFI naryo risanzwe rifasha abaturage bo mu Minembwe ryafashije mu gusana iri babrabara rija i Gakenke.

Mu ijambo rye Mudagiri, umuyobozi w’abatwara za moto muri kano karere yavuze ko biifuza yuko imihana yose ya Minembwe izaja igeramo moto. Ibi byatuma ndetse n’impfu z’abantu bahoraga bahohoterwa ziigabanuka kubera yuko byavugwaga ko hariho abantu rimwe na rimwe bapfiraga mugihe berekeje kugera kwa muganga. Ibi byose byaterwaga nuko kwa muganga habaga kure kandi bakabura uburyo bagera yo byihuse.

Akenshi mu kugera kwa muganga, aba baturage bakoreshaga ibipoyo kandi byavunaga n’abantu bikoreye uyu murwayi, ariko kuri none iyi nzira ya moto yagaragaye kuba igisubizo ku baturage bo muri kano karere. 

Zimwe mu mpamvu zatumaga aba baturage bikorera ibipoyo kwari u kubura ibarabara banyura mo berekeje kwa muganga. Bityo ugasanga bikoreye umurwayo kugira ngo bamugeze kubitaro kwa muganga.

Tubamenyeshe ko kuri none umubare wa za moto mukarere ka Minembwe ukomeje kwiyongera cane ugereranije n’imyaka ibiri ishize. Uyumuyobozi w’abantu batwara za moto, Mudagiri yagize ati: Turasaba leta yacu ndetse n’abayobozi b’akarere ka Minembwe kudufasha muri kino gikorwa ciza twatangije co gusana ibarabara.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here