Ihererekanya bubasha hagati ya minisitiri Potakiswa David warushinzwe imari na minisitiri Muller, Bukavu

0
141

Ihererekanya bubasha hagati ya minisitiri Potakiswa David warushinzwe imari na minisitiri Muller,  ibi byabaye k’umunsi wa none n’akabiri,10/07/2018, isaha umunani z’igica munsi.

Umuhango wo guhererekanya ububa hagati ya Minisitiri Muller na David Potakiswa

Umuhango ukaba wabereye mu nyubako ya minisiteri y’imari, ukaba war’uruhagarariwe n’ushinzwe ibikorwa bya guverinoma y’intara maze umuhango ukorwa mu bgiherero nyuma babona kuza gukora indi mihango yari isigaye imbere y’itangazamakuru.

 

Minisitiri David yashimiye guverineri wamugiriye icizere, nabo bakoranye bose, anavuga mu ncamake ibyo yagezeho mu mezi 8 yaramaze ayobora iyo minisiteri. Bimwe mubyo babashije kugeraho harimo kuba imishahara yaratanzwe neza, yavuze ko bafashije ikigo cinjiza amafaranga (recette)  kugura za moto zo gukoresha n’ibindi bikoresho by’itumanaho. Sibyo gusa ko yanagarutse nanone  kunzu guverineri azakoreramo ko iri mubyo bashoyemo ifaranga.

 

Mw’ijambo rya Minisitiri Muller yashimiye umukuru w’igihugu ko ibyo bakora byose ari munsi ye, anashimira guverineri wamuhaye izi nshingano zikomeye, avugako iwe na minisitiri ucuye igihe bakoranye byinshi mu gihe yarashinze imari. Mu magambo make amwenyura minisitiri Muller uzwiho kwanga ruswa no gukorera mu muco,  yavuze ko bazakora ibishoboka byose ngo intara ij’imberi.

 

Guhererekanya Infunguzo z’ibiro niz’imodoka, ikashe. ndetse no kwerekana abakozi bakoreraga ibiro by’imanari nibyo byashoje uwo muhango mbere yuko bafata ifoto y’urwibutso.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here