BIBOGOBOGO, CONGO – Shefu Lawi Rutambwe, uyuboye akarere ka Bibogobogo aratangaza ko akarere ayobora gafite ibibazo byo kubura ibitaro dore ko abarwayi bakora urugendo rw’amasaha arenga atanu n’amaguru kugirango bagera ku bitaro bikuru by’i Baraka no kwa Nundu.
Shefu Lawi Rutambwe niwe wagize uruhare rwo gukura abaturage bo muri kariya karere mu bwigunge abashakira akoresha ibarabara. Uyu mugabo avuga yuko imvukire zo mu Bibogobogo zishize imbaraga mugushigikira ibikorwa by’iterambere byanze bikunze akarere ka Bibobogobogo nako kagiye gutera imbere nkuko utundi turere dutejeje imbere.
Mubyo yagaragaje, Shefu Lawi yavuze ko bibabaje kubona Bibogobogo ifite imvukira zaho ndetse bakora muri leta, ariko usanga batibuka iwabo bakomoka. Yatanze urugero aho yavuze ko we ubwe yafashe umugambi aja mukibira kuzana Ababembe ndetse n’Abapfurero kugira ngo bamufashe mu gukora ibirabara rivi Fizi rigera mu muhana wa Bibogobogo.

Ibi byose byagaragaje umwete uyu mugabo afite bityo bituma Ababembe n’Abapfurero bareka kwimba inoro ariko baja kumufasha gusana ndetse no gutangira busha igikorwa yari yagambiriye co kubaka ibarabara. Shefu Lawi kandi yongeye gushimira ishirahamwe ADEPAE riyobowe na Kayira Tharcisse kuko naryo ryamuteye inkunga muri iki gikorwa.
Uyu mugabo Kayira Tharcisse, ukuriye ishirahamwe ADEPAE yagize uruhare rukomeye mu kwigisha abaturage kugandukira ubutegetsi bubayoboye. Yagize kandi uruhare rwo kurangiza amakimbirane yarangwaga mu karere ndetse no mu ntara yose ya Kivu y’epfo, aha twavuga nk’ikibazo cabaye muri Mitonde hagati ya Askofu Waelongo na Seretanda Rusingizwa hari mu mwaka wa 2013.
REBA AMASHUSHO YE: