MINEMBWE, SUD-KIVU – Ku munsi wejo wakazirimwe , abantu batarabasha kumenyekana batwitse amasomo abanza ya Kukuma aherereye mu Kalingi muri teritwari ya Mwenga.
Mugenzi wacu uri mu Minembwe avugako aya masomo yahiye ku munsi wejo nakazirimwe mu gicuku ahagana saakumi nimwe za mugitondo, kugeza ubu ababikoze ntibaramenyekana .
Igipolisi gikorera mu Minembwe kivugako catangiye iperereza kugirango banyiri kubikora bafatwe.Mugenzi wacu avuga kandiko mu gitondo cuno munsi wakabiri ,abanafunzi basomera kuri aya masomo batigeze babona uko biga kubera iki kibazo.
Tubibutseko amasomo abanza ya Kukuma ayobowe nuwitwa Ebamba Sabuni.Imurenge.com irakomeza gukurikirana aya makuru.