CANADA – Ndondo ni umwe mu basore baririmbaga mu intsinda rya SIMPLE K.A, ryari rigizwe n’abasore (Ndondo na Tresor), baririmbaga indirimbo z’umuco gakondo.
Kuri none aba basore bahoze baba mu gihugu ca Kenya basigaye babarizwa ku mugabane wa Amerika, muri Canada aho babica bigacika. Ubwo yatugezaga ho indirimbo ye nshasha, Ndondo yatubwiye ko ubu aririmba wenyine kuko agikomeje urugendo gakondo kandi adashaka kwibagirwa amateka y’Imurenge, ndetse na Congo, igihugu ca mubyaye.

Imurenge.com ubwo twaganiraga na Ndondo, yagize ati:
Iyi ndirimbo nayihimbye mugihe natekereza ga kubyo abantu benshi muri kino gihe bavuga ko iwacu Imurenge, gakondo, abantu bahindutse ndetse n’ubwiza bwaho butakiri uko bwahoze, ariko ndashaka kongera kubibutsa ko hakiri imfura kandi bakigabirana ndetse kandi ko tugomba gukomeza umuco w’u bumwe bwa ba sogokuruza.
Yongeye avuga ko urukundo arirwo Umunyamurenge wese ndetse n’undi muntu wese agomba gukomeza mu mibereho ya buri munsi. Yagize ati: Ntutagomba kwibagirwa umuco wacu namba, kirazira kuko uyu muco wacu ukubiyemo inkingi y’uburere bwacu ndetse n’akazoza k’abana bacu tuzabyarira mu mahanga.
Yongeye agira ati: Abana bacu ningombwa ko bazamenya amateka ya ba sekuru ndetse na ba sekuruza kugira ngo batazibagirwa ndetse bakivanga n’Amahanga.
Ndondo yarangije ashimira ndetse ashishikariza umuryango mugari w’Abanyamurenge kubwo gukomeza umuco kuko ariwo werekana abo aribo.
Tegera indirimbo ya Ndondo M7:
Wow, a very sweet and patriotic melody!