MINEMBWE, CONGO — Abanyamulenge bakomeje kugwiza abanzi hirya no hino mu karere k’ibiyaga bigari. Mu gihe bamwe bazwi, abandi bagenda bamenyekana buhoro buhoro bitewe n’ibikorwa byabo bigayitse. Ikinyamakuru http://www.bwiza.com kije gisanga abandi banzi (barimo ibindi binyamakuru byo mu karere birimo IGIHE na RUSHYASHYA) barwanya ubwisanzure no kubaho k’ubwoko bw’Abanyamulenge.
Ibi byagaragariye mu nkuru y’ikinyoma giteye ubwoba iki kinyamakuru cashize hanze igamije guharabika Abanyamulenge. Muri iyi nkuru mushoboza gusanga hano, ikinyamakuru Bwiza canditse kinashira hanze ifoto y’umwe mu barwanyi barwanya Abanyamulenge wafatiwe ku Kabara. Uyu murwanyi bivugwa ko ari mai mai, mu gihe abandi bavuga ko ashobora kuba ari umurwanyi wa Red Tabara wafatiwe ku rugamba ku Kabara n’abarwanyi ba Twirwaneho.
Ikinyamakuru Bwiza canditse kivuga yuko uyu murwanyi ngo yitwa Gen. Bigirimana Mahoro, wo mu mutwe washinzwe n’ubwoko bw’Abanyamulenge wa Gumino. Iyi nkuru irababaje yuko ari ikinyoma kigamije kubesha abatazi ibibera i Mulenge. N’inkuru yo kujijisha, inkuru yo kugwiziriza Abanyamulenge abanzi.
Ikigarazaga yuko Bwiza yabeshe kandi ko mu kinyoma cayo harimo umugambi mubisha wo kumarisha Abanyamulenge, nuko umutwe wa Gumino nta mu jenerali ugira. Gumino iyobowe na Col Nyamusaraba. Ikindi nuko Umunyamulenge wese wabaza cangwa umuntu wese uzi ibibera hariya, nta murwanyi w’Umunyamulenge wiyita jenerali uri mw’ishamba. Nta n’umurwanyi w’Umunyamulenge uzwi kuri ariya mazina yahimbwe na Bwiza.
Ukuri kurazwi kandi kuzatsinda nubwo abanzi bakomeza kwiyongera.
Tubibutse yuko ibinyamakuru IGIHE na RUSHYASHYA biherutse kubesha yuko Col Nyamushebwa yasanze Col Makanika mw’ishamba.
Reka bavuge nimugihe Cabo ariko amaherezo bazamwara kuko ibyo batekereza sibyo babona bananiwe kwandika ko ubwoko bwa banyamurenge barikwicwa bamara ahubwo bakogeza ngo nibagume bicwe baramenyekanye nubwo bihishaga ariko satani kiraza ibashira kumugaragaro
Thanks, mujye muduha amakuru y’ ukuri ntitukabeshwe ibibera i mulenge n’abatahazi
bameze RTLM 1994 yakanguriraga interahamwe kwica abatutsi
Mwaramutse, njewe maze iminsi ndeba ibyandikwa mubinyamakuru bimwe na bimwe ku abanyamurenge ngasanga arukwibesha , byandikwa n’abanditsi batazi impamvu y’ikintu. Ubundi kandi ngasanga babyandikwa kugirango ibyabo bigurwe kuko ni abacuruzi. rero inama mbona notanga kukinyamakuru MPC nugukora kinyamwuga ntitwumve ko uwanditse wese k’umunyamurenge ibitaribyo aba abaye umwanzi.
Unyitwayeho nabi ubwambere ndabanza ngatekereza impamvu yabyo, byaba ngombwa nkamubanza akansobanurira nabona yongeye kubikora nkabona gushaka uko mwirinda.