Impunzi zahunguye i Buvira zapokejwe

0
178

Uvira, 18-Oct-2018:- Imiryango mirongo itanu n’irindwi (57) igizwe n’abantu magana atatu n’ababiri (302) niyo yashikirijwe imfashanyo n’ishirahamwe, ESAÏE 61, risanzwe rikorera mw’ivile ya uvira.

Ibiro mirongo ibiri na bitanu by’ifu ndetse n’ibiro bitanu by’ibishimbo nibyo byaribigenewe buri muryango kur’izi mpunzi zituruka mu karere kimisozi miremire ya Uvira, Fizi, na Mwenga. Izi mpunzi zikaba zicumbitse mu nshuti ndetse n’abavandimwe bari basanzwe batuye uvira.

Zimwe mu mpuzi zapokejwe uyu munsi

Pasteur Sosthene Sebugorore waserukiye iri shirahamwe yavuze ko iyi mfashanyo ari nto cane ugereranije nibyo izi mpunzi zikeneye ndetse ahamagarira andi mashirahamwe yabagiraneza kugarukira izi mpunzi zidafite kireba.

Nyanzaninka Joyeuse, umwe mubacumbitse kw’itorero rya 37ème CADC waganiriye na imurenge.com yashimiye aba bagira neza b’ishirahamwe rya ESAïE 61 kuba ryabagobotse ariko avuga ko n’ubundi bagikeneye ubufasha kuko ntakintu nakimwe bigeze bahungana uhereye ku mahuzu, dore ko yahiriye mu mazu, ndetse n’ibikoresho byo munzu bakaba batagira namba.

Kuvaho imirwano yongeye kubuka mu Minembwe n’itombwe ntamunsi wira ibuvira hatabonetse impunzi ziturutse mu misozi miremire ihanamiye Ubuvira.

Iyi mirwano imaze gutuma abantu barenga ibihumbi mirongo itanu bakurwa mubyabo, kur’ubu bakaba barahungiye my Minembwe, inka zirenga ibihumbi mirongo itatu na bitanu ziranyagwa. Sibyo gusa kuberako n’imihana itabarika ilana yaratwitswe.

Biravugwa ko abantu benshi bamaze kwamnuka imipaka berekeza mu mahanga gusa ntiturabasha kumenya imibare neza.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here