Umuntu umwe yapfuye arashwe, mukarere ka Minembwe…

1
162

MINEMBWE, SUD-KIVU – Ejo hashizeNagatanu, ku minsi 18/10/2019, mu Minembwe haravugwa amakuru y’umuntu umwe witabye Imana arashwe n’abantu bitwaje imbunda bataramenyekana. Hari hafi y’umuhana wo kuri Gitavi, aha ni ahitwa kwa Mwagalwa hafi no mu Mikenke; ku birometeri bike no mu Madegu.

Nyakwigendera witabye Imana akaba yari azwi ku izina rya Sidori Runyuranya, akaba yari umuturage wo mu Mibunda, ahitwa Kwitara. Nyakwigendera, Sidori yari mu kigero c’imyaka 50 y’amavuka. Biravugwa yuko Nyakwigendera yari avuye mu Minembwe, yerekeza mu Mikenke.

Nyakwigendera, Sidori yarashwe arikumwe n’umugore we, ubwo bari batashe berekeje mu Mikenke ari nabwo bivugwa yuko baguye mugicyu cy’abagizi ba nabi bitwajye ibunda. Bakimara kugwa mu gicyu cy’aba bagizi ba nabi, uwo mwanya bahise bamurasa amasasu atatu mugituza ahita acikana, bakimara kurasa Sidore umugore we  yahise yiruka ahungira mu Mikenke ari naho yashitse atabaza abaturage baho anababwira uko byagenze.

Nkuko abaturage bo mu Mikenke babwiye urubuga http://www.imurenge.com, bavuze yuko umurambo wa nyakwigendera, Sidori  baje kuwutora ejo hashize, ku mugoroba wa Nagatanu, ku minsi 18/10/2019.

Biravugwa yuko Nyakwigendera, Sidori yarashwe n’abantu atazi kandi batigeze banamubwira n’ijambo na rimwe, ahubwo bahise bamurasa amasasu atatu mugituza. Umugore wa Nyakwigendera akimara kubona ko umugabo we arashwe yahise yiruka yerekeza mu Mikenke, aho batuye.

Umurambo wa Nyakwigendera, Sidori ukaba washinguwe none Niposho, isaha zitanu za mugitondo, ku minsi 19/10/2019 ahitwa Kuwimishahu.

Nkuko bivugwa n’abaturage bo mu Mikenke, babwiye urubuga http://www.imurenge.com ko urupfu ry’uyu muntu rwateye impungenge abantu kuko mgo kugeza na nubu impanvu yatumye bamurasa itaramenyekana kandi ngo n’ababikoze bakihaye bashakishwa n’inzego za leta zishinzwe kurinda umutekano mu Minembwe.

 

1 COMMENT

  1. erega ni mumenye kp muri muri rdc atari mu rwanda muvuge indimi za rdc nta kinyarwanda kiri mu ndimi eaho il faut faire intégration mukareka kwirata nta bwoko bwa abatutsi cgwa abanyamurenge muri rdc

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here