Inama idasanzwe y’umutekano mu karere ka Minembwe n’itombwe yaraye iteranye.

0
235

MINEMBWE, SUD-KIVU – Kurebera hamwe uburyo umutekano wakarere ka kalingi ,Rwitsankuku ndetse n’Itombwe muri rusange, iyi niyo yarintego y’inama yabaye kururi aka Gatatu ku minsi 07:03/2018 mu kalingi kwa chef Erneste.

Aha ni muri territoire ya Mwenga collectivité y’Itombwe. Iyi nama yahuje abayobozi ba karere ka Minembwe haba Fizi ndetse ni mwenga. Umukuru w’iposita nkuru ya Minembwe Gadi Mukiza, aganira na imurenge.com, yavuzeko  basanze umutekano uhagaze neza murako karere gusa avugako hakiri ikibazo yise  imyiryane hagati yaborozi n’abahinzi .

Uretse mu Rwitsankuru havugwako harabantu bajana i Mbunda bitemewe n’amategeko mu kwambura abagenzi ibyabo mugihe bamanutse bajya Uvira nahandi, Gadi yarangije asaba abaturage bo muri aka gace kagaragaramo iki kibazo ndetse n’itombwe muri rusange gufata iyambere bagakorana n’inzego z’umutekano mu kwishakira umutekano bityo akarere kose kakarangwamo ubwisanzure.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here