Ingabo za FARDC ziraregwa gufata kungufu abagore bo mu Minembwe

1
250

MINEMBWE, SUD-KIVU:- Abasirikare ba Leta ya Congo bakorera mu minembwe bararegwa gufata kunguvu abagore no gukubita abaturage.

amakuru duhabwa n’umugore  wafashwe kungufu, aremeza ko muri kino gitondo c’Iposho taliki 14.12.2019 abasirikare 2 bakorera ahitwa ku Kabingo (mubaburugu) bafashe ku nguvu uyu mudamu maze baramusambanya, mbere yo kumugeza kubirindiro byabo biri muri uwo muhana.

Umubyeyi wahohotewe aravuga ko bari bagiye gushaka ibyokurya, nuko bahura n’abasoda ba Leta, maze abo basoda babarasa amasasu menshi, nabo baratatana buri wese akizwa n’amaguru. Gusa we ntibyakunze ko abasiga kuko ngo yuabonye bamusatiriye yinjira mugahuru karimo amahwa menshi maze abo basoda bamugotera mo babanza kumukubita mbere y’uko bamukorera amahano. uyu mubyeyi wahuye nuruva gusenya yagize ati: ,jyewe ndi impunzi, habaye mugitondo tujya kukabingo gushaka ibiryo, tugeze nzira duhura n’abasirikare bageze kuri 20 baturasa ho amasasu menshi, natwe turiruka none ho batwirukanye nikubita hasi, ninjira mugihuru maze abasoda 2 bansanga mo bankorera ibyamfura mbi bagenzi babo baraho barebera.

uyu mudamu wafashwe aravuga ko nyuma yo kuva aho bamutwaye ahari ibirindiro byabasirikare bamushikiriza umukuru wabo aho kubirindiro, nuko amutegeka gutaha agasubira kuri madegu aho yari yaje aturuka ngo kuko atari Gumino.

Uyu mubyeyi yahise ashikirizwa aba polisi bari aho hafi bamutwara kwa muganga, aho kuri madegu kugira ngo yitabwe ho, ariko amatwi adusumira aravuga ko umuganga mukuru kuri ibyo bitaro yavuze ko bagomba gutegereza kugeza nakazirimwe ku minsi 16.12.2019. iki cyemezo cyamuganga kikaba kitakiriwe neza n’abaturage, aho bavuga ko muganga yaba ashaka gusibanganya ibimenyetso.
kugeza ubu inzego umutekano haba polisi ndetse n’Igisoda twabashije kuvugisha batubwiye gutegereza ibisubizo bitangwa na muganga.

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here