KAJEMBWE, SUD-KIVU – inka zirenga 27 zatemaguwe na Mai Mai kuri iri posho ku minsi 31/03/2018 ahitwa uu Matanganyika ho muri Groupement ya Bijombo muri Territoire ya Uvira.
Amakuru dukesha Abaturage bo mu kajembwe avuga Ko Mai Mai zo mu Gikozi no mu Gihamba arizo zakoze ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi
Chef wa localite ya Kajembwe Sadoki Runezerwa yabwiye Imurenge.com ko abo ba Mai Mai bayobowe na Byamungu ataribwo bwa mbere bakoze ibikorwa byo kunyaga no gutemagura inka z’Abanyamulenge .
Kugeza aho twafatiraga aya makuru, mugenzi wacu uri mu karere avugako abasoda babashije gukurikira izindi zanyazwe .