Intambara yongeye kwaduka muri Groupement ya Bijombo…

0
281

BIJOMBO, CONGO – Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu ntara ya Kivu y’amaj’epfo muri Groupement ya Bijombo, inyeshamba za mai mai zateye abaturage bo mukarere ka Bijombo.

Izo ntambara abayobozi b’abanyamulenge bavuga ko zimaze guhitana abantu babiri ku ruhande rwabo n’aho abandi benshi bagata ingo zabo.

Inkuru dukesha Ijwi ry’Amerika, Chef Furaha Kabarure, uhagarariye akarere ka Bijombo, yavuze ko iyi intambara yadutse mugihe umupasiteri w’umupfurero aherutse kwicwa arashwe aho bivuga ko yarogaga begenzi be ndetse akanabatwara abagore babo.

Abapfurero bo bavuga ko uyu mu pasiteri, Karuba Justin yishwe n’Abanyamurenge. Inyeshamba za mai mai iyobowe n’uwitwa Ngarukiye zikaba zabashije gutera aba baturage bo muri Groupement ya Bijombo.

Biravugwa yuko bamwe mu baturage bo muri Groupement ya Bijombo baherereye Kuwumugeti, abo mu Kagogo bakaba bahungiye Kuwumugeti ndetse no ku Murambya.

Tegera Uko Imirwano Yagenze. KANDA HANO

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here