Inteko nshingamateka ya Norway yamenyeshejwe ikibazo kiri mu misozi miremire ya Minembwe

2
81

OSLO, NORWAY – M’umurwa mukuru w’igihugu ca Norway, Abocongamani bo mu bgoko bg’Abanyamulenge bazindikiye mu myigaragarambyo bitewe n’akarengane gakomeje gukorerwa bamwe mu baturage batuye mu misozi miremire ya Mienembwe.

Imirwano imaze iminsi ihanganishije Abanyamulenge ndetse n’ amoko y’abaturanyi babo. Sabo gusa kubera ko abo mu bwoko bw’Abanyamulenge bakomeje gushira mu majwi imitwe yitwaje ibirwanijo kuba iri mu mugambi wo kubangaza ikabakura muri gak0ndo yabo.

Ibimaze kwangirika byo ni byinshi cane ndetse n’abantu batari bake bakaba bamaze kuhasiga ubuzima ariko n’abandi bakurwa mubyabo. Ikibazwe camenyeshejwe leta ya Congo nyamara yohereje ingabo ariko nako isimburanya n’abatware b’ ingabo mu karere k’imisozi mirmire ya Fizi, Mwenga, ndetse na Itombwe ariko umutekano kaba utaragaruka ahubwo ikibazo kikarushaho kuba urusobe.

Byumwihariko abanyamulenge bakomeje gutakambira inzego zitandukaye zirimo iz’imbere mu gihugu ndetse no hanze m’urwego rwo kumvikanisha ikibaz0 cabo. Abanyamulenge batuye mu gihugu ca Norway k’umugabane w’uburaya bahisemo kuzindukira ku nteko nshingamateka yico gihugu kugirango bayimenyeshe ikibazo cabo.

Imurenge.com yavuganye n’umuyobozi wabo, Ntarambirwa Alexis, maze adutangariza ko ahanini icabajanye ari ugusaba ubuvugizi ku kibazo bahuye naco, gusabira abaturage bari mu bibazo gufashwa m’uburyo bw’ibikoresho by’ibanze harimo n’ibifungurwa.

Alexis Ntarambirwa yatumenyeshe ko umwe mubashingamateka ukomoka mw’ishaka rya Venstre, uzwi kw’izina rya Ketil Kjenseth,  yakiriye urwandiko rwari rukubiyemo ibibazo byabo kandi ko azarugeza kubandi. Ketil yabashimiye kuba babashije kubamenyesha ikibazo uko giteye kandi bakaba babyitwayemo neza.

Kanda hano hasi maze utegere ikiganiro cose MPC yagiranye na Alexis Ntarambirwa

Turabibutsa ko iki kibazo kigiye kumara hafi imyata itatu gitangiye gusa iki kibazo kikaba carabaye urusobe ubwo imitwe yitwaje ibirwanisho ibyivanzemo. Umutwe wakomeje gushirwa mu majwi cane ni Red Tabara, akaba ari umutwe imiryango mpuzamahanga ihamya ko waremewe ndetse ukaba ufashwa na leta y’Urwanda m’uburyo bg’ibikoresho.

 

 

2 COMMENTS

  1. Turabashimiye kubutwari mwagaragaje ,mukaba mukomeje kugira uruhare mubuvugizi kurikiriya kibazo ubwoko bacyu bukomeje guhura nabyo , reka twizere ko imana igiricyo izakora kubibazo bitwugarije,

  2. Nibyiza chane nimukomeze gukora ubuvugizi mundimi zose muzi , Kiriya kibazo kizakemurwa kubufatanye bwa benshi.
    Asanti kabisa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here