Intumwa ya perezida Donald Trump yageze i Kinshasa kumugoroba w’ejo…

0
126
Nikki Haley hamwe na perezida Trump

KINSHASA, CONGO – Nikki Haley, ambasaderi wa leta zunze ubumwe za amerika mu muryango wa bibumbye (ONU) yaraye ageze i Kinshasa ku munsi wejo nagatatu ku minsi 25/10/2017.

Biteganyijwe ko kuri uyu munsi wakane ku minsi 26/10/2017 aza kugirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye b’igihugu.

Amakuru avuga ko Haley azakwerekeza mu burengerazuba bwa Congo mu muji wa Goma uno munsi wakane mbere yuko ku munsi w’ejo nagatanu azabonana na perezida Kabila i Kinshasa.

Ambasaderi wa Amerika Nikki Haley asubiza ibibazo by’abanyamakuru.

Iyi ntumwa ya Trump kandi izabonana n’umuyobozi mukuru wa Monusco, ariwe uhagarariye ONU muri Congo, Maman Sidikou ndetse n’umuyobozi mukuru wa CENCO (Conférence épiscopale nationale du Congo).

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here