FIZI, CONGO – Ku minsi 20/11/2017 muntara y’ikirembwe mu gace k’i Rurenge, secteri ya Fizi haravugwa umutekano muke uhereye ku munsi w’ejo hashize ku minsi 19/11/2017. Inyeshamba za mai mai iyobowe na Yakutumba zateye ikambi y’ingabo za FARDC iyobowe na Major Louis-Claude Tshimwanga.
Umuyobozi w’ingabo za FARDC yabwiye abanditsi n’abanyamakuru kuko batewe n’inyeshamba za mai mai kandi batashatse kurwanira mumihana irimo abaturage. Yavuze ko impamvu batashatse kurwanira mu abaturage kwari ukudashaka ko abaturage bicwa bazira ubusa, bityo byatumye basubira inyuma bahagarara kuri 20km.

Mbere yuko batera imihana, izi nyeshamba za mai mai iyobowe na Malayka na Yakutumba yabanjije gutera ikambi y’ingabo za FARDC y’i Kilembwe. Umusirikare umwe k’uruhande rwa FARDC niwe wishwe muri iyi mirwano.
Biravugwa yuko izi nyeshamba zabanjije kurasa ibomba na za machine gun mugihe abenshi mungabo za leta batari muri iyi kambi. Umuyobozi wa secteri ya Lulenge, chief Theophile M’piana wa Kayumba, yavuze ko ayo masasu yaje ari menshi cane atuma abaturage bahungira mumihana ya Katupu, Lushilo na territoire ya Mwenga.

Abaturage bararindirwe umutekano muri iyo mihana tumaze kuvuga haruguru. Umuvugizi wa region militaire ya 33, Major Louis-Claude Tshimwanga yavuze ko bidatinze muminsi itarenze ibiri ingabo za FARDC zizaba zigaruriye uyu muhana w’Ikirembwe.
Ubu inyeshamba za mai mai ya Yakutumba zifite ibice 80 ku ijana by’ibarabara rija Lulimba na Kilembwe (123 km) uja muri territoire ya Fizi.
[democracy id=”current”]