Inyeshamba za Mai Mai zongeye kugaba ibitero ku bungeri b’inka mu Minembwe

0
182

MINEMBWE, SUD-KIVU – Mugihe hari hashize iminsi igera ku mayinga atatu nta mirwano ivugwa mukarere ka Minembwe uyu munsi w’Akazirimwe, tariki 17/02/2020 inyeshamba za Mai Mai zongeye gutera abungeri b’inka bari baragiye ahitwa ku Kivumu, kwa Sekaganda; aha ni kumisozi  ihanamiye umuhana wa Gahwera.

Umuyobozi wa commune ya Minembwe, Mukiza Gadi Nzabinesha yavuze ko iki gitero caje kigamije kunyaga inka no kwicha abungeri bari baragiye inka zabo ku musozi wa Kivu.

Gad Mukiza Nzabinesha yavuze ko inka zirenga magana abiri zanyazwe n’abo bagizi ba nabi mu bibuga bitandukanye byari ku Kivumu.

Uyu muyobozi avuga kandi ko iki gitero cagabwe ahagana ku masaha y’igicamunsi kandi ngo umubare w’inka zanyazwe ushobora kwiyongera kuko ngo hari ninshi zitaramenyekana.

Igihe yaganiraga n’urubuga http://www.imurenge.com, uyu mutegetsi yavuze ko yaganiriye n’umukuru w’ingabo za FARDC, Général uyoboye mu Minembwe maze avuga ko ingabo zigiye gukurikira izo nka.

Amakuru ava mu Minembwe aravuga ko umwe mu bungeri ariwe wahasize ubuzima muri ico gitero cagabwe n’inyeshamba za Mai Mai ndetse hakaba hari n’abakomeretse.

Twashatse kumenya ico ibiro bikuru by’ingabo muri opération Sokola ya kabiri bavuga ko maze tuvugana na Capitaine Dieu Donné Kasereka, umuvugizi w’ingabo, muri Kivu y’amaj’epfo. Capitaine Kasereka atubwira ko aya makuru batarayamenya, ariko avugako agiye kuyakurikirana.

Tubibutse yuko akenshi ingabo za FARDC zagiye kenshi zitungwa agatoki n’abaturage, babashinja gufatanya na Mai Mai mu buryo bumwe Cange ubundi ku bijanye n’ihungabana ry’umutekano w’abaturage ndetse no kubanyaga ibyabo.

Ariko nubwo ibi birego byose byagiye bitangwa, ingabo za FARDC zagiye zihakana ibivugwa n’abaturage zerekana ko zihari kubwo kurinda umutekano w‘abaturage n’ibyabo.

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here