Ishirahamwe Dan Church Aid (DCA) yatunganije amahugurwa y’abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amasomo atandukanye mukarere.

0
132

FIZI, SUD-KIVU – Abarimu mirongo ine n’umwe (41) hamwe na bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashure batandatu (6) akorera mukarere ka Bibogobogonibo, teritware ya Fizi bari mu mahugurwa yatunganijwe n’ishirahamwe riva mu mahanga DCA (Dan Church Aid).

Aya mahugurwa yatangiye ku minsi 08/04/2019 akaba ashingiye kunyigisho ziswe indero nyakuri, “Discipline Positive”. Akaba azamara iminsi igera kw’icumi aho ari kubera kw’ishuri rito ryo mu Lutabura, aha ni mu muhana wa Nyagisozi. Amashuri ya E.P Furaha, Bibogobogo, Maombi, Bivumu Lutabula hamwe na Lweba niyo yatoranijwe gukurikirana aya mahugurwa muyandi menshi ari muri aka karere.

Byishimo Nathaniel, umwe mubakorera ishirahamwe DCA wavuganye na Imurenge News Agency yavuze yuko Nyuma y’aya mahugurwa ishirahamwe akorera rifite umugambi wo kuzubakira ibigo bibiri aribyo FURAHA na BIVUMU amashuri atatu ndetse bakayaha n’ibikoresho bikwiye. Naho ishuri rya LUTABULA rikazahabwa amanjanja yo gusakara kuko ayarahasanzwe ashaje ndetse yongeye avuga yuko bazakinga imiryango n’amadirisha by’aya masomo byari bisanzwe birangaye. Byishimo kandi yakomeje avuga ko buri kigo cose kizahabwa amafaranga agera ku madorari igihumbi n’amagana inani ($1800), aya mafaranga akaba azafasha ayo mashuri muburyo bwo gukemura ibibazo buri kimwe cose gifite ndetse bikabafasha no muco yise fonctionnement.

Byishimo mu kurangiza yakomeje avuga ko muri gahunda DCA yihaye yo gusubiza abana bose ku mashuri mu mugambi bise ” Enfants Hors Système Scolaire” bashoboye kwishurira abana bose babarizwa kuri ibi bigo bitandatu amafaranga y’ishuri y’umwaka wose ndetse banafata abanyeshuri mirongo itanu kuri buri kigo cose bakekwaho ubushubozi buke gusumba abandi ababyeyi babo bahabwa amafaranga idorari magana atatu ($300) babigisha n’uburyo bwo kuyabyaza umusaruro bityo bizabafashe kuzabishurira abana kumashuri.

Byishimo yarangije ahamagarira amashirahamwe atandukanye kugarukira akarere ka Bibogobogo kuko bisa nkaho aka karere kibagiranye.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here