Ishirahamwe UGEAFI rikomejye gufata iya mbere mu majambere y’akarere ka Minembwe.

0
142

MINEMBWE, SUD-KIVU – N’Akazirimwe, ku minsi 19/08/2019 haravugwa ibikorwa by’amajambere y’isoko y’abadandaza iri kubakwa mu Madegu. Iyi soko ikaba iri kubakwa mu bury bwa kijambere ugereranije n’andi masoko yagiye yubakwa mukarere.

Tubamenyeshe yuko iyi nyubako yateguwe kandi ikanashirwa mu bikorwa n’ishirahamwe UGEAFI, riyobowe na Butoto Nahum. Uyu akaba ari umwe mu bayobozi bakomeje gushirwa mu majwi mu guteza akarere ka Minembwe imbere.

Tukimara kumenya aya makuru urubuga http://www.imurenge.com (MPC) twasuye iyi nyubako y’isoko ndetse tunaganira na bamwe bahagarariye ibikorwa byo kubaka iyi soko. Aba bayobozi bakaba batumenyesheje ko iyi soko igiye kuzaza irema buri munsi nkuko tubikesha Ir. Ruberintwari Jean Christian, uhagarariye ibikorwa by’iyi nyubako. Yatubwiye kandi ko iyi nyumako izafasha abaturage ba Minembwe mugihe bazanye ibicyuruzwa muriyo soko bakabona aho babitereka doreko ahanini iri soko rizaza rirema mo  imboga.

Iyi soko ikazaba irimo n’imisalani (ubwiherero) 2 ndetse ikazaza inakingwa mugihe abadandaza batashe mu mago yabo kandi bagiye kuzaza basiga ibicuruzwa byabo aha muri iyi soko.

Tubibutse kandi ko mu kurangiza uyu muyobozi yavuze ko mugihe bazaba bafite ubushobozi bazakomeza kubaka andi masoko kugira ngo batoza abadandaza ibikorwa by’isuku bwo mu masoko kugira ngo abadandaza baje bakora akazi karanzwe n’isuku.

Tubamenyeshe ko mugiye twasuye iyi soko abadandaza bari batararema ariko kandi tunabizeza yuko tuzabakurikiranira inkuru zijanye n’iyi nyubako y’iyi soko aho tuzabaza abaturage uburyo bakiriye iki gikorwa.

Reba inyubako z’iyi soko yo mu Madegu.

Abubatsi bari mukazi…
Iyi soko izaba yubatse muburyo bwa kijambere…
Ibikorwa by’isoko ishirahamwe UGEAFI riri kubaka birakomeje…

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here