Impinduka muri leta ya sud-kivu: abanyamulenge babiri gusa nibo basigaye mu myanya yabo…

6
260

BUKAVU, SUD-KIVU: Mu mugwa mukuru w’intara ya kivu yamajepfo arinaho leta y’intara ishinze imizi , hakomeje kuba impinduka zikomeye mwishirwaho ry’amabureaux yaba minisitiri b’intara .

Guhera ku minsi 13-15/8/2019 nibwo aba Ministres bahawe itegeko ndasubirwaho ryo gushiraho abakozi muma minisiteri yabo.

Kuva ku ngoma zabanjirije  guverineri Theo NGWABIDJE Kasi,  impinduka zagaragaye zatangaje abatuye muriyi ntara, basanga bitunvikana uko mu gihe minembwe yari ifite umutekano muke, bamwe mu moko atuye iyi ntara, cane abanyalurenge nyuma yaza gouvernoma zitandukanye bafite minisitiri umwe muri ba minisitiri 10 bateganywa n’itegeko nshinga baviriyemo kwizero.

Amakuru Imurenge.com akesha bamwe mu bakurikiranira hafi ibya leta ya kivu yamajepfo aravugako guhera ku minsi 13 ubwo hatangirwaga gushirwaho ibiro by’abaminisitiri n’abakozi babo, benshi mu banyamurenge batakaje imyanya yabo abandi bahabwa ikaratasi zibakura mu kazi, ibi bigaragara cane aho mu banyamulenge bagera kuri 14 bari muma minisiteri atandukanye agize leta ya kivu yamajepfo bose ubu hasigayemo abagera kuri 2 gusa nabo bakaba batizeye ko bazakomeza akazi kabo.

Biragoye kwemezako hari ikintu kibyihishe inyuma ariko kandi bikaba biteye impungenge. Turacakomeza gukurikirana iyi nkuru .

 

6 COMMENTS

  1. Amacakubiri yarenze benewacu bandi moko batamenya ko Sud-Kivu ariyo amoko yose ayituriye naBanyamulenge barimo. gusa byanze bikunze bazabimenya.

  2. Njyewe ndumva ntaco bitwaye babikoze aruko wenda bazi neza imyanya myiza abanyamulenge bazabona muri gouvernement national

    Arko kandi urebyeneza abamunyamulenge ntabwo turabura ama ministères nationaux tout comme provinciaux ariko ugasanga barigushiramo abanyamoko bataturusha compétences zokuyakoramo ahubwo benewacu ba baministres bakabikora basanabari kwihakirizwa kubanyamoko
    Niyompamvu usanga intiti zabanyamulenge ziriguta igihungu cyabo bakaja mumahanga
    Ukumva rero kubona ama ministères menshi ntaco bitumarira piiii Nico kimwe nukuyabura ndumva ntaco twahombye kandi ntaco twungutse
    Murakoze

  3. Mujye mutanga inkuru zicukumbuye kdi zanditse neza, mbere yo kuyishyira ahagaraga mujye munoza imyandikire.eg abanyalulenge mucyimbo cy’abanyamulenge.
    abarimo ni bande?bari bafite iyihe myanya? abo basigaye ni bande?bafite izihe nshingano?

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here