Nyuma yaho Félix Tshisekedi ahujije Urwanda na Uganda, arasabwa kwita ku kibazo c’uburasirazuba bwa Congo…

0
185

KAMPALA, UGANDA – Umutwe w’ingabo za M23 zirasaba Leta ya Kinshasa kurangiza ibibazo bya politike biri mu gihugu no kugarura umutekano mu burasirazuba bw’Igihugu.

Nyuma y’ibiganiro byabereye i Luanda, umurwa mukuru wa Angola byogusubiza hamwe ibihu by’ Urwanda na Uganda, byashojwe kuwa 21/08/2019, abagize umutwe wa M23, aho bari mu buhungiro mu gihugu cya Uganda, basohoye itangazo, bavuga ko bishimiye intambwe yaraye itewe mu gushakira amahoro ibihugu by’Urwanda na Uganda byari bimaze igihe kinini birebana ayingwe.

Ubusanzwe Urwanda na Uganda ni ibihugu by’inshuti bifatwa nk’amahasha kubera amateka bisangiye, kandi bikaba n’ibituranyi, ariko mu iminsi ishize ibi bihugu byaranzwe no guterana amajambo akomeye ku mpande zombi, buri ruhande rushinja urundi Kurubangamira mu byereye umutekano, Kugeza ahoibihugu byafunze imipaka ibihuza.

Mu itangazo urubuga http://www.imurenge.com dufitiye ryatangajwe n’ubuyobozi bwa M23, baratangaza ko batewe ishema no kubona igihugu cabo, ca Republika Iharanira Demokarasi ya Congo, caragize uruhari rukomeye mu gushakira amahoro mukarere, ndetse kikagaragaza n’ubushobozi nk’umuhuza, ho bagira bati: “dufitiye icizere ku nzego ziyoboye igihugu cacu, kandi twizeye n’ubushobozi bafite, turasaba abayobozi bacu kurangiza ibibazo bya Politike biri imbere mu gihugu biciye mu nzira y’ibiganiro no gushakira amahoro arambye abaturage bo mu burasirazuba bw’igihugu.

KANDA HANO ubashe gusoma iri tangazo ryatanzwe n’ubuyobozi bwa M23

Urwandiko rwasohowe n’ubuyobozi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here