MINEMBWE, SUD- KIVU – Amakuru www.imurenge.com ikesha ishirahamwe rya OCHA, rikorera muri Republika Iharanira Demokrasi ya Congo avuga yuko hari inkunga y’amafaranga angana na miliyoni zine z’Amadorale y’Amerika agiye kugoboka abaturage b’Abakongomani bo mu Minembwe ndetse n’Itombwe bahuye n’ibibazo by’intambara zatumye abarenga 140.000 bakurwa mu byabo.
Nkuko byatangarijwe munama mpuza mashirahamwe yateraniye mumuhana wa Uvira, none n’Akane, ku minsi 22/08/2019, ishirahamwe rya OCHA ryavuze ko ayo mafaranga azafasha mu bikorwa by’ubuvuzi, uburezi, ubuzima, imyubakire, imirire ndetse no gukingira Abaturage. Muri iyi nama kandi amashirahamwe mpuzamahanga arimo IRC, AVSI, NRC, INTERSOS niyo ya garagaje ko azakoresha ayo mafaranga mugushira mu bikorwa iyi mfashanyo y’ubutabazi bugenewe abo baturage.
Gusa amashirahamwe yigenga akorera mu karere ka Minembwe akunze kunenga uburyo aya mashirahamwe mpuzamahanga ashira mubikorwa inkunga aba yahawe kuko amenshi ashinjwa kunyereza imfashanyo iba igenewe abaturage.

