Ishirahamwe UGEAFI ryashize ahabona ikiraro ca Rwiko mu Minembwe…

0
179

MINEMBWE, CONGO – Ku minsi 14/02/2018 abaturage bo mu Minembwe bongeye gushimira ishirahamwe UGEAFI risanzwe rikorera mu karere ka Minembwe kubwo kongera kububakira ikiraro ca Rwiko.

Uyumunsi niho iri shirahamwe rya UGEAFI riyobowe na Butoto Nahum ryashize ahabona inyubako zari zimaze iminsi z’ikiraro ca Rwiko, ikiraro gihuza ishuri rya UGEAFI (ISOKO) n’umuhana wa Gakenke.

Butoto Nahumuyongeye gushimira abatera nkunga ba UGEAFI bakomoka mu gihugu c’Ubudage. Yagize ati:

Ibyukuri turashimira abatera nkunga bacu kuva m’Ubudage ndetse n’ahandi hose ku isi, Kwitanga kwabo bituma natwe tugira umwete wo gukorera ubwoko ndetse n’igihugu catubyaye. – Butoto Nahum –

Yongeye no gushimira abanafunzi kuko batanze inkunga mu kubaka iki kiraro, ndetse n’abaturage ba Gakenke nabo batanze umusanzu wabo mu kubaka iki kiraro ca Rwiko.

Tubibutse ko uruzi rwa Rwiko ari rumwe munzuzi zikomeye mukarere ka Minembwe. Mugihe c’imvura ninshi, uru ruzi rwuzuraga abaturage bakabura uko bambuka kuko uru ruzi rwari rubi cane aho rwatwaraga abantu mugihe bashakaga kwambuka mugihe rwuzuye (mu gihe c’imvura).

Userukira abanafunzi bo ku masomo ya Isoko ndetse n’userukira abaturage ba Gakenke ndetse hamwe n’aba shefu bo mukarere ka Minembwe bashimiye ishirahamwe rya UGEAFI ku mirimo myiza rikomeje kugeza ku abaturage ndetse n’akarere k’imisozi miremire ya Minembwe.

Tubibutse ko iri shirahamwe rikomejye gutera inkunga iterambere abahinzi bo mu Minembwe mu kubaha imbito zitandukanye zo gutera mu mirima yabo. Aha turavuga imbuto z’ibitoki ziherutse gutangwa ku bahinzi b’ibitoki, ibishimbo ndetse no kubaka amasoko (y’inzuzi zo kuvoma); si ico gusa ahubwo hari n’amasoko (yo gucururiza mo) menshi bamaze kubaka.

REBA AMAFOTO:

Butoto n’abaturage, bamushimira…

Butoto Nahumu hamwe n’abaturage…

Abaturage n’abanafunzi bishimira ikiraro ca Rwiko…

Kimwe mu biraro bimaze kubakwa na UGEAFI…

Ubwo batera ga imbuto nsha bahawe na UGEAFI…

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here