MINEMBWE, SUD KIVU – Umuyobozi mukuru wa kaminuza ya UEMI, Dr. Rukundwa Sebitereko Lazare, asanga intambara imaze iminsi yibasiye akarere k’imisozi miremire ihanamiye Ubuvira atari intambara y’Abafuliru, Abanyindu, Ababembe, cangwe Abanyamulenge, ati” n’intambara twitirirwa gusa.”
Dr. Rukundwa Lazare wirinze kuvuga aho iyi ntambara yaba ituruka yadutangarije ibi ubwo yari m’uruzinduko mu Minembwe aho yari yajanwe n’ibikorwa by’itermbere ry’aka karere. Zimwe mu mpamvu zari zamuzanye nkuko yabitangarije urubuga http://www.imurenge.com akaba kwari ugutangiza igikorwa ca Connection ya Internet ku masomo abereye umuyobozi mukuru.
Iki gikorwa kikaba caraje kigenewe abanafunzi ndetse n’abarimu mu rwego rwo kubafasha m’ubushakashatsi, sibyo gusa kuberako iyi connection izokoreshwa m’uburyo bwo guhuza abanafunzi n’abarimu badashobora kugera mu Minembwe (Online programs), ndetse n’ubusabane n’ayandi makaminuza. Uyu mushinga ukaba uganisha gukura mu bgigunge abaturage b’aka karere nyuma yaho bigaragaye ko itumanaho ryaho ryari rikigoranye. Mu rwego rwo gutaha k’umugaragaro iki gikorwa, Iyi connection ikaba izokereshwa n’abaturage ukwezi kwose k’ubusa nyuma akaba aribwo izotangira kwishuzwa.

Kanda hano hasi utegere indi mishinga Rukundwa Lazare ateganya kuzana mur’aka karere.
Dr. Lazare washitse mur’aka karere mu gihe kari kamaze iminsi itari mike kibasiwe n’intambara yasize ihitanye abantu barenga 50, inka zishika ku 28’000 ziranyagwa, ndetse n’imihana itari mike igatwikwa ku mpande zombi, yaboneyeho umwanya wo kugira ico yisabira abaturage.
Yagize ati” izibana nizo ziza zikubitana amahembe ariko uko iyi ntambara ihaye idusenyera nje ndumva neza ndashidikanya..iyi ntambara ntago ari iyacu.. aya moko atuye muri kano karere arayitirirwa ariko siyacu.” Yirinda kugira uwo atunga agatoki asanga amahoro areba uwariwe wese, ati” yaba Umunyarwanda, Umurundi cangwe umukongomani (Congolese), inyungu zacu n’ukubaho dufashanya.”Arasaba ko abantu bose bashira hamwe ngo barwanye ikibi, mu magambo ye ati” nta muntu urimo gusenya Umunyamulenge ngo areke umufuliru, ntawe urimo gusenya Umufuliru ngo arasiga Umubembe, twese biratu affecter, mureke tubane, habeho kwumvikana, habeho kubabarirana.”
Kanda hano hasi utegere ikiganiro yagiranye na http://www.imurenge.com kubijanye n’intambara imaze iminsi mu karere k’imisozi miremire ya Mwenga, Fizi, na Uvira.
Tubibutse ko iyi ntambara yafashe indi ntera nyuma yaho imitwe yitwaje ibirwanisho kuva mu bihugu bisangiye imbibe na Congo yashinze imizi muri aka karere, gusa kur’ubu ingabo za FARDC zikaba zikomeje kwoherezwa mu mpande zitandukanye z’aka karere kugirango umutekano uboneke.
Dr Lazarus yavuze ijambo ry’abagabo, ni byiza kubyumva cyane ndetse akarusho inama atanze duharanire kuyikurikiza. Aragira ati ” Icyiza gitsinde ikibi”
Docta Razaro arakoze gutanga inama no kuzana icyo gikorwa cya majyambere mukatere Abantu nibumve inama atanze batere imbere bareke amacakubiri
IGIHUGU CYACU KOKIRAHARIBIKA IGIHE CYAGAKIZE NYAGASANI TABARA IMURENGE
Dr Lazarus ibyo uvuga ni ukuri, gusa harabibesha ko bashaka gusenyera ahandi ariko intambara Isenya impande zombi rero igifite icyo kimaze nuko twese twaharanira kubana amahoro dusenyera umugozi umwe.
Ataribyo ntaho tugana.
Amahoro niyo atuma abantu bagera kwiterambere rirabye.
Dr Lazare arakoze Ku nama nziza ntacodupfa naba nayamoko tumaranye igihe muricongo ikibazo nabo babitera kotwokomeza tukarasana ahubwo burimpande zombi dutekereze hamwe iyintambara iravahe?