MWENGA, SUD KIVU:- Ubufasha buraza bugahekera mu karere ka Minembwe, Nyamara Abanyamibunda bo ntibarabona ubufasha na bukeya, bazogerwaho ryari? bimwe mu bikomeje kwibazwa n’abayobozi gakondo b’aka karere, ndetse bamwe bakaba banze gukomeza guceceka bahitamo gutakambira leta n’abandi bagiraneza kugirango babagoboke.
Nyuma yaho intambara yibasiye akarere k’imisozi miremire ihanamiye Ubuvira, Mibunda yakozweho nizo ntambara imara zigera kuri zitatu. Bamwe mu bagira neza bafatikanije na leta ya DR Congo, bagiye batanga inkunga y’ingoboka kuri bamwe mu baturage bagiye bahungira mu Minembwe.
Byumwihariko Abanyamibunda bongeye kwibasirwa mur’aya mayinga atatatu ashize maze imihana iratwikwa, inka ziranyagwa k’uburyo abantu basigaye iheruheru ariko bo akaba nta bufasha barabona. Ni kur’ubgo umuyobozi gakondo wa Nkango, Mutware Rwakuranwa, atabariza abo baturage.
Mutware yagize ati” ikibazo dufite kur’ubu nuko n’utwo twasize iwacu tudafite uburyo tuja kutuzana,ugiyeho araraswa n’inyeshamba za Mai Mai zigaruriye imihana yacu.” Mutware asoza asaba ubufasha abagiraneza bose dore ko abaturage barara hanze, nta myambaro bafite ndetse n’ibifungurwa.
Umuyobozi wa Komini ya Minembwe, Nzabinesha Gad, aherutse gutangariza itangazamakuru ko nabo ntakindi babikoraho usibye gukomeza gukora ubuvugizi ku mashirahamwe atandukanye ndetse no mu nzego zikuru za leta.
Mu minsi yashize umukuru w’igihugu yari yemereye inkunga abakuwe mu byabo n’izi ntambara ihwanye n’550’000 by’Amadorali, abaturage bakaba barashikirijwe ibikoresho birimo ibifungurwa n’amahuzu bishika ku 55000 by’Amadorali gusa, andi akaba yaraheze mu kirere. Abaturage bakomje kwibaza nimba izo faranga zizobashikira cangwa zaraheze nka wa muti wa mperezayo.
Akarere k’imisozi miremire kakaba kamaze iminsi kari mu ntambara z’amoko, intambara zatijwe umurindi n’imitwe yitwaje ibirwanije ikomoka mu Rwanda no m’Uburundi. Muri’izi ntambara zanyuma abaturage bagiye bagaruka cane k’ubarwanyi bavuga ururimi rw’Ikirundi bagiye bagaragara kur’uruhande rwa Mai Mai.