UVIRA, SUD KIVU – K’umugoroba w’aka Gatatu kashize, ku minsi 25/09/2019, mw’ivile ya Uvira habereye ibiganiro bihuza Abanyamurenge n’Abafulero b’imvukira zo mu karere k’imisozi miremire ya Milimba, muri territoire ya Fizi. Intego y’iyo nama yari imwe:” Gushaka umuti ku bibazo by’intambara zibera mu misozi mire mire, ibyo bise ibiganiro byo mu Kirambi.”
Ibi biganiro bikaba bije nyuma y’intambara z’urudaca zibasiye terrotoire ya Uvira, Mwenga, na Fizi. Kuva mu kwezi kwa Gatatu mur’uyu mwaka w’i 2019, inka zishika ku 28’000 zikaba zaranyazwe izindi zirapfa. Abantu bapfuye bo bakaba babarirwa mu majana, ndetse n’imihana itari mike iratwikwa.
Imvukire za Milimba zitangije ibi biganiro nyuma y’ibindi byinshi byagiye bihuza amoko atandukanye ariko nyamara ntihagire ico bitanga, http://www.imurenge.com yagerageje kuganira na bamwe bari bitabiriye iyo nama maze tubabaza impamvu bahisemo kuba batatumiye andi moko, batubwiye ko bahisemo gutangiza ibiganiro hagati y’aya moko ko ari abiri, abandi bakaba bazagenda bababwira gahoro gahoro.
Pasteur Tito Neyo wo mu bgoko bg’Abafuliru wari uyoboye ibi biganiro, mw’ijambo ryo gitangiza ibi biganiro, y’ibukije abari aho amateka yaranze Abanyamulenge n’Abafuliru, yagize ati” n’Abanyamulenge bo hambere basangiraga akabisi n’agahiye ntakwikangana, ariko kur’ubu biragoye kwemeza abatabizi ko aya moko yigeze kubana nk’abavukana. Pasteur yahereye aho asaba abari bateraniye aho gushirahamwe bagashaka umuti w’ibibazo by’ intambara bimaze gusenya gakondo yabo.
Sombe Sombe Gervais, umwe mubari bateraniye aho, yavuzeko abantu bakwiriye kumenya neza kandi bagatahura ko umuti w’ibibazo bafite bitazava mu banyepolitike ndetse no mu mashirahwe mpuzamahanga ahubwo umuti uzava mu biganiro yise “ibyo mu kirambi” hagati y’abahanganye ubwabo. Yongeye avuga ko ku giti ce ko kuba ziriya ntambara zarivanzemo imitwe y’abanyamahanga yitwaje ibirwanisho abishinja imitwe yitwaje ibirwanisho yari isanzwe ikorera muri kariya karere.
Ruremesha Meshake k’uruhande rwe abona ko hariho abo yise ” les acteurs indirects” ba ziriya ntambara, impamvu ibibazo by’intambara bidashira nuko zibakamiye [Intambara].
Umwe mu basoda ba FARDC wari witabiriye iyi nama, utashatse ko izina rye rija ahagaragara, yabwiye urubuga http://www.imurenge.com ko amoko atuye kariya karere akwiye kwicara akaganira uburyo amahoro n’umutekano bikwiriye kongera kuboneka mu karere kabo. Yagizati” uyu munsi inzego za gisirikare zahisemo kudukura [Abasoda] hariya iwacu twe nk’imvukira ariko sico kirangiza biriya bibazo kuko bariya bakomoka mu zindi ntara sibo bafite ubuhahara bwogushakira iwacu amahoro kuturusha twe bana baho.”
Abaribakoraniye mur’ibi biganiro bemezanije yuko bagiye kohereza intumwa zikaja kuganira n’impande zihanganye m’urwego rwo guhagarika intambara z’amoko zimaze kwangiza ibitaribike muri kariya karere.
Tubibutse ko iyo nama yari ifite umwihariko wo kudakorana na leta. Bemezanije kwohereza intumwa kuja kuganira n’impande zihanganye kandi bakabikora nta nzego za leta bamenyesheje kuberako basanga zigenda zibatambamira hato na hato.
Hotel Auberge Saint Corneil, aho iyo nama yabereye, abantu baribaza nimba hagihe kuba isooko y’amahoro nyuma y’ibihe birebire abantu bifusa kuryama bugaca batikanze igitero. Ese byaba bigiye guheza agahengwe aborozi babuze aho baragirira, inka zabo zikareka gupfira mu mihana?
Mu nama iherutse kubera I Buvira, igahuza imvukire zo mu misozi miremire ya Fizi, Uvira, na Mwenga, barasa nkaho batubahirije bose imyanzuro bashizeho umukono kuberako hatarashira n’amezi abiri gusa ayo moko yongeye kwisanga mu mirwano kandi.
Usibye abo mu bwoko Bg’Ababembe basabye leta ko yakuraho Commune ya Minembwe, ikintu gisa nkaho giteje urujijo, andi moko yose ahanini yasabaga ko imitwe yitwara gisirikare ikorera muri kariya karere ya kwamburwa ibirwanisho ndetse hakaba no kubaha abayobozi gakondo.
Biracagora kwemeza ko ibi biganiro bigiye kuba intandaro y’amahoro arambye muri kariya karere, gusa icizere bagiranye ubwabo n’ikintu kitokwirengagizwa.
Nda shimye ku intambwe bateye mukushaka amahoro mukarere kiwacu nibyiza ico ntekereza bakagombye guhamagara abantu ba letat bakabivuga bunva kugirango abraza subira gutera abandi bakarwanta na letat bivuye inyu nkuko uwo abayabaye umwanzi wamahoro nkuko babishize mwuru jijo Baka Eira letat ko nintambara yabaturage kandi atariyo ibyo mbibvugiye kugirango ejo bitazakomeza kuba urijijo abatera abandi nabanzi bigihugu nimba bataraja kure babwire letat bareke kujijisha murako ako nagate kerezo natangaga murako mukomeze umubano mwiza imana ibyunve
Biratangaje ko abantu habura abasobanura ikibazo uko giteye n’itangazamaku named NGO impande zihanganye Genocide ko irakorwa NGO impande zihanganye Ababembe n’abapfurero hamwe n’indi mitwe y’amahanga batumaze leta ireberanamwe NGO intandaro muvuge ibintu uko bimeze plzllz
bene wacu b’abanyamurenge nabibutsaga iki” musubire ku karago kuko aho ari muzatabarirwa” ikindi ntimugakunde kuyoboka abana ba b’abantu kuko bimikwa bugacya bakuwe ku ngoma., ni muyoboke Uwiteka wenyine niwe udahinduka. uwo mwibwira ko ari mwene wanyu, ashobora kubamarisha mutabizi. mwikure mu mutwe icyenewabo. mwige kubana n’abandi amahoro, mubashyingire mutabishisha. mwibuke uko Imana yajyaga ibana na ba mzee banyu muyibutse amasezerano , kandi mwaturire imbere yayo ko mwacumuye. ahari wenda yazitamurura, ikabagirira imbabazi.
Imana irahari