Janvier Muhoza wamamaye mu Rwanda kubera indirimbo ye Izabikora yashize Album ye ya mbere hanze…

1
115

KIGALI, RWANDA –  Janvier Muhoza, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yashize Album ye ya mbere (Izabikora) igizwe n’indirimbo umunani. Iyi album yitiriwe imwe mu indirimbo ze yakunzwe cane ari nayo kandi yatumye amenyekana.

Janvier Muhoza akaba ateganya kuzakora igitaramo co kwerekana Album ye ya mbere umwaka utaha w’i 2020, i Kigali, mu Rwanda.

Janvier Muhoza, umuririmbyi washinze album ye hanze…

Nkuko yabitangarije urubuga http://www.imurenge.com, Janvier Muhoza yagize ati: “Album yanje izaba ikubiye mo indirimbo umunani zitandukanye. Izi ndirimbo zirimo amagambo y’ubuhanuzi kandi zifite ubutumwa bw’ihumure Imana yagiye impa mu bihe nagiye nyuramo bitandukanye.”

Tubamenyeshe yuko mu indirimbo Umunani zigize iyi album ari: Uransekeje, Abikigihe, Wowe yesu, Iratwibutse, Izabikora,Mfite ibyiringiro, Ndatuje na Ubutumwa.

Janvier Muhoza ni umuntu ki?

Janvier Muhoza ni umuhungu wa marehemu Ruterera Araon, wahoze ari umuyobozi wa amasomo ya bibiliya mu Mikenke, Minembwe. Ruterera Aaron yari umwe mu Banyamulenge ba mbere bize amasomo ya kaminuza, yaje kuba umuyobozi w’amasomo yo mu Mikenke igihe kitari gito. Aaron yaje kwichwa n’inyeshamba za Mai Mai mu Mutambala, mu mwaka w’i 1996.

Janvier Muhoza, washize album ye ya mbere ku isoko…

Janvier Muhoza yakoze indirimbo ye ya mbere yise Wowe Yesu. Nyuma y’umwaka umwe, Janvier yaje gusohora indi ndirimbo yise Izabikora ari nayo yatumye amenyekana hirya no hino ku bakunzi ba muzika bitewe n’ububanga iyi ndirimbo ikoze mo.

Kuko yifuzaga kubanza gukomeza amasomo ye, Janvier yabaye ahagaritse ibihangano bye ariko nyuma y’imyaka itatu (mu mwaka wa 2015) nibwo yatsindiye igihembo c’umuhanzi wa mbere w’umwaka (Best Artist of the Year) muri ishirahamwe ry’abahanzi Groove Award.

Janvier yagiye atumirwa kuririmba mu botaramo bitandukanye mu gihugu c’u Rwanda aha twavuga ibitaramo byagiyr bikorwa na n’amatsinda y’abaramyi nka Alarm Ministries, Herman Choir ndetse no mu matorero atandukanyr mu gihugu

album0-5419791573463876.jpg

Nyuma y’igihe kirekire adasohora indirimbo, Janvier Muhoza yabwiye abanditsi n’abanyamakuru ko agiye gushira indirimbo ze nsha umunani ku isoko.

Reba indirimbo Izabikora ya Janvier Muhoza

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here