Kenya: Abantu babiri batawe muri yombi bazira kugurisha ibiyobyabwenge

0
207

NAIROBI, KENYA – Ku minsi 13/07/2019 haravugwa amakuru y’abantu babiri bafatanwe ibiyobyabwenge bakoresheje inzira y’ubucuruzi bw’ifu y’ibigori. Aba bafashwe, harimo uwitwa Joyce Akinyi, umugore ukomoka muri Republika Iharanira Demokrasi ya Congo, ndetse na Anthony Chinedu, ukomoka mugihugu ca Nigeria. Bivugwa yuko aba bombi ari umugabo n’umugore bubakanye nkuko tubikesha bamwe munshuti zabo za bugufi. Bombi bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya Police ahitwa Muthaiga, Kenya.

Ubuyobozi bw’inzego z’umutekano bwafashe aba bombi bukaba bwatangaje yuko aba bombi bafatanwe ibiyobyabwenge bigera ku biro bibiri (2Kg), ibiyobyabwenge byo mubwoko bwa Heroin bibarizwa kugaciro k’amafaranga agera kuri (3 million Shilingi); miliyoni zitatu z’amafaranga y’amashilingi aha twavuga amadolari $29,149.20.

Bakaba bafashwe ubwo Akinyi yamenye ibanga akarega ubugabo we nyuma yo kurwana n’uyu Anthony Chinedu uva muri Nigeria.

Bafatanwe ibiyobyabwenge byo mubwoko bwa heroin

Biravugwa yuko uyu Chinedu yari asanzwe akora uyu murimo wo kudandaza ibiyobyabwenge kuko ngo no m’umwaka wa 2013 yigera kwirukanwa na Police yo muri Tanzanie, nyuma yaho yari yafatanwe ibiyobyabwenge ndetse agasubizwa mugihugu ca Nigeria, aho akomoka; ariko ngo igitangaje nuko ngo nyuma yo kwirukanwa muri Tanzania yongeye kugaruka muri Kenya, ari naho bivugwa yuko ariho yaje guhurira na Joyce ndetse bagahitamo gushakana.

Joyce Akinyi wafatanwe ibiyobyabwenge.

Andi makuru avugwa nayo ngo nuko Joyce na mugenziwe Wanjala nabo bigera kufatwa na Police mugihugu ca India, mumwaka w’i 2008 nyuma yaho bakaza kurekurwa kuko ngo bireguye bavuga yuko bari bikoreye ifu y’ibigore.

Tubibutse yuko uyu mugore Joyce akomoka muri Congo ariko akaba asanzwe akorera imirimo ye y’ubucuruzi hirya no hino k’umugabane wa Afrika.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here