MINEMBWE, SUD-KIVU – Akarere ka Minembwe kari mu byishimo byinshi nyuma yaho leta isohoreye iteka ryemerera aka karere kugira ibiro bikuru by’uburezi (Inspection).
Intara ya sud-kivu yarisanzwe irimo ibiro bikuru by’uburezi mu duce nka Bukavu, Baraka ndetse na Mwenga, mu gihe Minembwe nta inspection yahabaga nimwe.
Amakuru aturuka mu bashinzwe uburezi mu karere, avugako Minembwe igiye guhabwa inspection ndetseko iteka rya leta riyemeza ryamaze gusohoka.
Bibaye ubwambere mu mateka ko inspection ishobora kuba mu Minembwe,abashinzwe uburezi muri aka karere bakaba basanga ari intsinzi ikomeye.
Ubusanzwe mu burezi , serivise zose zaturukaga Mwenga cangwa i Fizi bikagora cane abarebwa n’uburezi muri aka gace .
Abanyaminembwe bazunguka byinshi muri iyi biro y’uburezi igiye kuhaza kuko bizaba igisubizo ku babuze akazi muri aka gace ,ikindi kandi nuko ubuyobozi bwa leta bushinzwe uburezi buzabasha kumenya no kwiga neza ku ibibazo uburezi bufite mu karere kimisozi miremire.
Ikindi kandi mu gihe hazatorwa umuyobozi uzayobora iki gisata c’uburezi, abaturiye kariya karere nibo bafite amahirwe yo kuzayobora.