Mark Anthony Conditt, umusore w’imyaka 24 y’amavuka aregwa guturitsa ibisasu mu muji wa Austin…

0
174

AUSTIN, TEXAS – Hari hashize iminsi itari mike aho ibisasu bitandukanuye byagiye bivugwa ko byaturikijwe mu muntara zitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Conditt, umusore uregwa guturitsa ibisasu bitatu mu muji wa Austin, yiyishe nyuma yo kugerageza gukora ikindi gisasu kigira kane aho yari asanzwe abikorera murugo iwe nkuko tubikesha ibinyamakuru bitandukanye byo muri Austin.

Mark Anthony Conditt ubwo yohereza ga ibisasu hirya np hino muri Texas…

 

Police ikimara guhagarika imodoka ya Mark Conditt…

Mark Conditt yari amaze hafi amayinga atatu yohereza ibisasu bitandukanye kuri FedEx ndetse n’izindi posita zisanzwe zohereza imizigo ku bantu batandukanye muri Amerika. Igisasu kigira kabiri caturitse ubwo uwacoherejwe yagifunguye azi yuko ari agashimwe yoherejwe n’inshuti ze; nyuma kiza kumuhitana.

Mark Anthony Conditt waturikije ibi bisasu…

Tubibutse ko Mark Conditt yakoraga ibisasu hanyuma akabyohereza ku bantu batandukanye, nyuma yo gufungura ibi bisasu bibwiraga ko ari ubutumwa cangwese agashimwe boherejwe n’abakunzi babo cangwase boherejwe na Amazon, isoko icuruza ibintu bitandukanye ku mugabane w’isi.

Igisasu ca nyuma ari naco cahitanye Mark Conditt, caturitse none mugitondo ubwo Police ishinzwe kurinda umutekano yegeraga imodoka ye ishaka kumufata.

Nkuko byemejwe na Michael McCaul, ushinzwe iperereza rikorwa na FBI, yavuze ko uyu Mark Conditt yaguraga ibyuma bitandukanye bikora ibisasu hanyuma akaza kubihuriza hamwe iwe murugo rwe aho yari acumbitse. Akenshi ibi byuma yabigurira ga ku isoko ryitwa Home Depot ryegereye aho yari atuye.

Ibi byuma byinshi byari byiganje mo imisumari, inzembe zityaye hamwe na za battery zinjiza umuriro. Mark Conditt yagaragaye kuri Camera yo muri FedEx aho yari agiye kohereza ikindi gisasu, ari nabwo FBI yamukurikiranye ikaza gusanga ari nawe wakoze ibi bisasu byose byaturitse.

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here