Mbonimpa ararega ingabo za FARDC kumuhohotera…

1
99

MINEMBWE, SUD-KIVU – Umuporisi  Mbonimpa ukorera mukarere ka Minembwe, mu Madegu yakubiswe bikomeye na bamwe mu basirikare ba FARDC bari mu Minembwe ubwo bariko bakora amarondo. Ibi bikorwa bigayitse Mbonimpa avuga yuko byabaye mwijoro rya Niyinga, ku minsi 29/12/2019 (bucya ari Nakazirimwe.

Mbonimpa avugako hari ahagana mu masaha ane y’ijoro (10PM), ubwo bahuye n‘umusikare wagendaga anyaga abadandaza (abacuruzi) babarizwa mu Madegu (Madegu Centre).

Nkuko yabwiye urubuga http://www.imurenge.com, uyu muporisi avuga yuko we na bagenzi be bageragezaga kubuza uyu musirikare gukora ayo mabi yakoraga, nibwo haje umukuru we witwa Capitaine Max ahita afata Mbonimpa amubwira amagambo mabi kugeza ubwo yamwitaga inyeshyamba ya Gumino. Nyuma ho gato uyu mukuru yahise aha abasirikare bamurindaga itegeko ryo gufunga uyu mupoliso, Mbonimpa baka mujyana mugasho; iyi gasho iri mu Minembwe. Bakigera munzira baramuryamishije batangira kumukubita kugeza atakaje ubwenge amasaha abiri yataye ubwenge.

Nkuko yakomeje kubitangariza urubuga http://www.imurenge.com yavuzeko yamaranye umwanya munini arikumwe n’aba basirikare atotezwa kandi ko yaje kumenya ubwenge asanga ari mugitondo ca Nakazirimwe nyuma yo kugezwa kwa muganga, aha ni kubitaro by’abatulika byitwa Mater Dei.

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bwe bubivugaho ariko ntibagira ico babivugaho.

Nyuma yo kubura ubuyobozi bwa Pilisi mu Minembwe, http://www.imurenge.com yaganiriye na colonel Bitangalo Clement, umuyobozi w’igabo za FARDC mu Minembwe (ku murongo wa telephone) atubwira ko igisikare n’igiporisi baganiriye bashiraho akanama gashinzwe gukurikirana ico kibazo kugeza gikemutse.

colonel Clement Bitangalo yagize ati:

Uyu mupolisi yari yasinze kandi uyu watamze itegeko ngo bamukubite arahanwa n’amategeko yagisikare, ariko kandi umubano wacu (FARDC) na bapolisi hano mu Minembwe urakomeje kandi ntagiteze kuwuhungabanya.

Tubamenyeshe yuko akenshi mu Minembwe  umwuka hagati y’ingabo za leta na polisi wagiye uba mubi, kuva intambara zitangiye mukarere ka Minembwe.

Abasirikare bagiye batungwa agatoki mu bikorwa by‘ubugizi bwa nabi, aha twavuga ibikorwa birimo iyicwa ry’abaturage, kubasahura utwabo, abagore bagatwa kungufu ndetse no gutotezwa bikabije.

 

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here