Mushishi Karori yari intwari wagerageje guhuza Abanyamulenge bose kugira ngo birwaneho mu gihe bari bugarijwe n’intambara ya Mulele yari iraye iri burimbure Abanyamulenge, uyu mugabo afatwa n’Abanyamulenge nk’intwari mukugwanira ubwoko bwose. nkuko amoko yose agendera kumigani cangwa se amagambo yavuzwe n’intwari zabo.
Intwari Mushishi yasize avuge ijambo ritazibagirana ryahindutse umugani, yaravuze ngo:
Sintinya umuntu wera cangwa wirabura kuko ntaco ashobora kuntwara, ariko ntinya uwo tuvukana kuko ndashobora kumukira. – Mushishi Karori –
Bisobanuye ko ikibazo c’uwo muvukana kikureba kuko udashobora kucirengagiza. aya makuru twayabwiwe n’abantu batandukanye ndetse barimo n’umwuzukuru we mukuru witwa Runezerwa Iragaba. Runezerwa yagendanaga na sekuru Mushishi kandi akumva n’ibyo yavugaga.
Source: http://www.imurenge.com
Archive No: 0015