MINEMBWE, CONGO – Akarere ka Bijombo kamaze iminsi karimo kuberamo imirwano yahungabanyije byinshi ndetse ihitana abatari bake. Mu bigaragara, havugwa ko ari intambara iri hagati y’Abafulero n’Abanyamulenge, gusa uko iminsi yagiye itambuka niko ikibazo kibyihishe inyuma kigenda cigaragaza.
Abakurikirana neza iyi mirwano iri kubera muri kano karere barahamyako iyi ntambara itariy’amoko hagati y’Abapfurero n’Abanyamulenge nkuko bigaragara. Urebye neza hari ukuboko kutagaragarira bose kandi ariyo nshusho nyayo y’amakimbirane agaragara muri kano karere ka Bijombo.
Biremezwe neza yuko uruhande rumwe rw’izi nyeshamba zirwanira muri kano karere hamaze gufatwa mo bamwe mu barwanyi ba: Forebu, Mai Mai, Red Tabara ndetse na FNL bivugwa ko bose bari kwisuganya kugira ngo barwanye leta y’u Burundi iyobowe na Perezida Petero Nkurunziza; bivugwa yuko ibi byose babikora mu rujijo aruko babanjije kwitwaza intambara y’amoko mukarere ka Bijombo ndetse binemezwa ko baterwa inkunga na leta y’u Rwanda iyobowe na Paul Kagame.
Urundi ruhande rukazamo ingabo sza RNC bikekwa ko izi ngabo ziyobowe na Gen. Kayumba Nyamwasa wahoze ari mu ngabo z’u Rwanda nyuma akaza guhungira muri Afurika y’Epfo. Izi ngabo zivuga yuko zishaka gukuraho icyo zise VIRUS yazonze akerere k’ibiyaga bigari ndetse virus iri no mu mashorishori y’ubumwe bw’Afrika. Izi ngabo biravugwa yuko zifatikanije n’abarwanyi b’Imbonerakure (abasore bakomoka mu gihugu c’u Burundi).
Nubwo ibi byose bikomeje gushirwa mu majwi, ku ruhande rwa leta zose ko ari zitatu: u Burundi, u Rwanda ndetse na Congo nta kintu na kimwe barigera batangaza ahubwo binakekwa ko ibi bihugu byose bizi ibiri kubera mukarere k’imisozi mire mire y’ Itombwe ariko babitera umugongo. Biranakekwa ko k’uruhande rw’ingabo za leta ya Congo (FARDC) bo ngo basa nkaho kera bahawe amabwirizwa ku bijanye n’iyi mirwano iri kubera mukarere ariko bagasa n’indorerezi ziri hagati y’aba barwanyi bose.
Ku bantu bakurikirana ibya politike y’akarere k’Indondo bavuga yuko iyi ntambara iteye urujijo kuko bigaragara ko leta y’u Rwanda n’u Burundi bashaka impamvu zo kugira ngo barwanye umutwe uyobowe na Gen. Kayumba Nyamwasa binyuze mu ntambara bita iy’amoko atuye akarere k’Indondo (Bijombo). Ibi nti bivugwaho rumwe na bamwe mu bbayobozi b’imihana itandukanye yo ku Ndondo kuko bavuga yuko badashaka ko akarere kabo kaba ikibuga c’imirwano ibihugu bindi biza gukorera akarere bayoboye.
Umuntu utashatse ko amazina ye agaragara yagize ati:
Ariko se ninde ubihombera mo? Nind’ubyungukiramo? Abakongomani basanzwe bakoreshwa byinshi kunyungu z’abandi. Ese ntiwaba uri gukoreshwa nk’isuka kunyungu z’abanya politiki ukazakuka amenyo uzira ubusa? – Umusomyi –
Kuri none abantu batari bake bamaze guta ibyabo aho benshi bamaze guhungira mukarere ka Minembwe. Mu baturage bamaze guhunga abenshi biganje mo abana, abasaza, abakecuru ndetse n’ababyeyi. Biravugwa kandi yuko bamwe mu basore benshi bakomeje guhatwa gufata imbunda kugira ngo bafashe muri iyi mirwano iri kubera mukarere.
none icyo tubona nuko urwanda rurinyuma zabamai mai naho kuvuga gumino yatabaye kundondo abantu nagiye gushira