MINEMBWE, SUD-KIVU:- Ibiciro byo gutwara abantu byarazamutse mu karere ka Minembwe kubera kubura esansi ikomeje kuba ikibazo muraka karere.
Ibi tukaba twabitangarijwe na Mutabazi Serugo umuyobozi wungirije w’abatwara abantu n’ ibintu kuri za moto mu Minembwe kur’uyu munsi w’ Akane, iminsi 2 ukwezi kwa kane umwaka 2020.
Uyu yavuzeko izamuka ry’ ibiciro bya esansi byatumye bazamura ibiciro basanzwe batwariraho abantu ahusanga nkaho batwariraga umuntu amafranga igihumbi c’amakongomani bakazamura bikaba bibiri.
Abadandaza ba esansi bazamuye ibiciro, ubungo ilitiro imwe ya esansi yarisanzwe igura amafranga 3000 ubu igeze Ku 4000 by’amakongo. Siki conyine gituma bazamura ibiciro byogutwara abantu kumamoto, aba baravugako n’inzira bakoreramo ntiyoroheje kuko ngo amafranga batangishwa naba polisi bashinzwe ibyamabarabara, angana 2000 buri moto buri munsi w’Agatanu.
Mutabazi Serugo yibazaho aya mafranga aja kuko ngo n’ibarabara bacamo riraharibitse ibi nabyo bituma moto zabo zipfa vuba ibingo byongera uruhombo kuribo bigatuma bazamura ibiciro. Twagerageje gushaka abakozi bashinzwe ibyo gutwara abantu, ndetse n’abapolisi bashinzwe ibyamabarabara ariko ntitwabashije.