MINEMBWE, SUD-KIVU:- M’urwego rwo kwirinda ikwirakwizwa no kwandura indwara ya Corona virus ikomeje kuvugwa kw’isi muri rusange ndetse no muri Congo by’umwihariko, kur’aka Gatanu buri muntu washakaga kwinjira mw’isoko y’ agatanu ibarizwa ku Kiziba mu Minembwe yabanzaga gukaraba mu mazi yari muma bassin ahinjira mwisoko, ndetse mu nzira zose zo kwinjiriramo harimo aba porisi bakangurira ga abantu gukaraba mu mazi yarimuma bassin yatanzwe n’ishirahamwe ryabaganga batagira umupaka kwisi MSF, Kur’uyumunsi w’agatanu iminsi 20 ukwezi kwa gatatu umwaka 2020.
Mur’iyi soko wabonaga abantu bafite indamukanyo zidasanzwe kubera gutinya kwanduzwa iyindwara ya corona virus. Nyuma y’itegeko ry’umukuru w’igihugu kubijanye n’iyindwara mu Minembwe ibikorwa ubona bitangiye guchumbagira amasomo yose yaka karere yahagaritswe kuva kur’aka gatanu.
Umukuru w’ibiro by’ubuvuzi mu Minembwe Richard Shalangwa yakoranye ikiganiro n’Imurenge .com maze akangurira abaturage ba Minembwe kwirinda iyindwara anavugako kugezubu batarabona uruchancho rwa corona virus, uyu arasaba abaturage kutaramukanya bakoresheje amaboko, mugihe ukoroye ugomba gushakisha ibigufasha kugirango amachandwe adafata abandi.
Kuruhande rundi, Gad Mukiza Nzabinesha, umukuru wa komine ya Minembwe avugako ichambere bagomba kubahiriza amategeko yatanzwe numukuru wigihugu kandi ko ibikorwa byose bihuza abantu benshi ndetse mumakanisa bigomba guhagarara.
Irijambo rirasa niritarashirwa mu bikorwa, uyumunsi w’agatanu umuyobozi wakomine yahamagaje inama yaba pasitori bose kugirango bige irijambo nokubabwira imyanzuro yafashwe n’umukuru w’igihugu ibi biganiro byarangiye ntamwanzuro nyawo ufashwe kubijanye no guhagarika iby’amakanisa mu kwirinda iyi ndwara.