Minembwe: Kurwanya indwara ya Corona virus bihagaze gute?

0
173

MINEMBWE, SUD-KIVU:- M’urwego rwo kwirinda ikwirakwizwa no kwandura indwara ya Corona virus ikomeje kuvugwa kw’isi muri rusange ndetse no muri Congo by’umwihariko, kur’aka Gatanu buri muntu washakaga kwinjira mw’isoko y’ agatanu ibarizwa ku Kiziba mu Minembwe yabanzaga gukaraba mu mazi yari muma bassin  ahinjira mwisoko, ndetse  mu nzira zose zo kwinjiriramo harimo aba porisi bakangurira ga abantu gukaraba mu mazi yarimuma bassin  yatanzwe n’ishirahamwe ryabaganga  batagira umupaka kwisi MSF, Kur’uyumunsi w’agatanu iminsi 20 ukwezi kwa gatatu umwaka 2020.

Mur’iyi soko wabonaga abantu bafite indamukanyo zidasanzwe kubera  gutinya kwanduzwa iyindwara ya corona virus. Nyuma y’itegeko ry’umukuru w’igihugu kubijanye n’iyindwara mu Minembwe ibikorwa ubona bitangiye guchumbagira  amasomo yose yaka karere yahagaritswe kuva kur’aka gatanu.

Umukuru w’ibiro by’ubuvuzi mu Minembwe Richard Shalangwa yakoranye ikiganiro n’Imurenge .com maze akangurira abaturage ba Minembwe kwirinda iyindwara anavugako  kugezubu batarabona uruchancho rwa corona virus, uyu arasaba abaturage  kutaramukanya  bakoresheje amaboko, mugihe ukoroye ugomba gushakisha ibigufasha kugirango amachandwe  adafata abandi.

Kuruhande rundi, Gad Mukiza Nzabinesha, umukuru wa komine ya Minembwe avugako ichambere bagomba kubahiriza amategeko yatanzwe numukuru wigihugu kandi ko ibikorwa byose bihuza abantu benshi  ndetse mumakanisa bigomba guhagarara.

Irijambo rirasa niritarashirwa mu bikorwa,  uyumunsi w’agatanu umuyobozi wakomine yahamagaje inama yaba pasitori bose kugirango bige irijambo nokubabwira imyanzuro yafashwe n’umukuru w’igihugu ibi biganiro byarangiye ntamwanzuro nyawo ufashwe kubijanye no guhagarika iby’amakanisa mu kwirinda iyi ndwara.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here