MINEMBWE, SUD-KIVU:- Umutekano wabaturage bahungiye mukarere ka Mikenke muri secteur Yitombwe bari hafi nibirindiro byiyingabo zumuryango wabibumbye MONUSCO, wifashe neza muriyi minsi nubwo atari kurwego ruhanitse.
Ibi bikaba byemejwe numukuru winkambi yizimpunzi bwana Yoshuwa Basanda uyumunsi wakazirimwe iminsi 16 ukwezi kwa gatatu umwaka 2020 ubwo yaganiraga n’Imurenge .com.
Mukiganiro che numunyamakuru wacu yavuzeko ingazo za Reta ya Congo, zibarizwa murako gache zikomeje gukora inshingano zabo neza zokugarura umutekano namahoro yabaturage.
Bwana yoshuwa yakomeje avugako buriyinga bakora ibiganiro bihuza amoko yose atuye mu Mikenke kubijanye numutekano kandi ko bose bemezanije kureka intambara maze bagaharanira amahoro.
Yashimiye byimazeyo ingabo za FARDC ziherekeza abaturage kuja gushaka ibyokurya kure ninkambi batuyemo anavugako muriyiminsi amoko ari muri Mikenke abanye neza ahatwavuga aba Bembe , aba Pfurero naba Nyamulenge barimuriyo nkambi. Uyu muyobozi winkambi yavuzeko iki kintu chari kigize umwaka urenga kitagaragara muri Mikenke kuva intambara zivugwa muraka karere zatumye ayamoko atavuga rumwe.
Ingo zibarirwa muri majana atatu nizo ziri muriyi nkambi zishobora kuba zitunze abantu barenga ibihumbi bibiri, bose ngo bafite ikibazo chinzara arinayo mpanvu bwana Basanda yasabye amashirahamwe nabagira neza kubagoboka.