Uvira : Bwambere bibutse Nyakwigendera Honorable Gisaro Muhoza Fradéric

0
84

UVIRA, SUD-KIVU:-  Umuhango wokwibuka Honorable Gisaro Muhoza F, watangiye igihe c’isaha icenda zamanywa aho abantu bahuriye mukibanza c’itorero rya CEPAC/Kasenge ahashinguwe uyu mugabo wahoze arumu député waserukiraga teritware ya Uvira munama nshing’amateka y’icahoze ari ZAÏRE.

Nyuma yogushira iuwa (ishurwe) kumva yanyakwigendera abantu berekeje kw’itorero rya Methodiste aho gahunda zokw’ibuka uyu mugabo umaze imyaka mirongo ine (40) yitaby’Imana zaje gukomereza .

Abantu batandukanye bakomeje gutanga ubuhamya kuby’ubutwari bwe barimo abo yagiye afasha mumasomo ndetse nomubindi bikorwa.

Umushitsi mukuru muribi birori akaba n’umwarimu murikaminuza bwana Bizuru Phanuel avugako iwe agereranya umunsi w’urupfu rwa Gisaro n’umwaka wikizimya zuba kubanyamulenge ndetse nabaturage bintara ya Kivu yamajepfo murirusange, kuko yarumugabo w’igihugu ndetse n’ubwoko, bwana Bizuru yagarutse cane kubyarangaga Hon. Gisaro , ubutwari bwe, urukundo kwicisha bugufi, gukundubwoko ndetse n’Igihugu.

Bamwe mubaganiriye na Imurenge.com bashimye cane iki gikorwa catunganijwe n’urubyiruko rwa Shikama uvira ndetse bakanasaba ko coba ingaruka mwaka yuko bifasha benshi kumenya amateka dore ko byanabaye bisha kuri benshi bataribazi yuko Hon. Gisaro Muhoza ashinguwe mumuji wa Uvira.

Muhoza Gisaro fréderic, niwe wabaye umunyamulenge wambere ndetse no mubakomoka muri Kivu yamajepfo wabashije kwigaragaza no kuzamuka muri politique yichahoze ari Zaïre. Uyumugabo winchabwenge kurwego ruhanitse yavutse mumwaka 1942 ahitwa Imuhanga, aha nimu misozi yo hagati ya Uvira.

Uyu kubwo kuba umuhanga bihanitse yabashije kwiga amashure ye abanza mumyaka ibiri gusa mumwaka wa 1959-1960 ahitwa Lemera,ni muri territoire ya Uvira,nyuma yize amashuri ye yisumbuye mugihe chimyaka ine gusa nyuma yaje kwiga kaminuza kuri ISP/Bukavu aho yahawe impamyabumenyi yomurwego rwa Licence.

Mumwaka w1970 nibwo yagizwe Député kugirango aserukire zone yaUvira doreko ariyo yakomokagamo, ntibyatinze mumwaka wa 1977,ubwo habaga amatora Gisaro Muhoza Fréderic yatowe nabaturage ba Uvira ngwabaserukire munama nshingamateka ya ZAÏRE.

Kubwamahirwe make Gisaro yaje gupfa mumwaka wa 1980 atamaze  mandat ye   yakabiri nkumu député, yitabye Imana kuminsi 16 ukwezi kwa gatatu, abasesenguzi bavugako urupfu rwa Gisaro rutasobanutse kuko ngo hakekwako harabantu bari barwihishe inyuma,batabashije kumenyekana kuko ngo ntabipimo byakorewe umurambowe mugusha kumenya byinshi kurupfu rwe.

Yitabye Imanakumyaka38 asize  abakobwa 2 nabahungu 4,urupfu rwe rwaratunguranye kuko ngo yaratangiye gukira nyuma yogukora impanuka yimodoka yari yagize.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here