Minembwe: Umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore wabaye uwo guhana pole

1
204

MINEMBWE, SUD-KIVU:-  Abagore bomukarere ka Minembwe bizihije  umusi mukuru wahariwe abagore  kwisi uyumunsi wakazirimwe iminsi 9 ukwezi kwa gatatu umwaka 2020.

Mugihe abandi bagore bomuduche dutandukanye twa Congo bizihije uyumunsi mubyishimo uyumunsi wakazirimwe iminsi 9 ukwezi kwa gatatu umwaka 2020 abagore bomu Minembwe bawizihije mukababaro.

Berekanye akababaro kabo bikurikiranye nibikorwa   byurugomo bikorerwa abo bagore ndetse nintambara zikomeje kugaragara muraka gache ahatwa vuga ,ubwichanyi  bukomeje gukorerwa abagabo babo ,abana babo ,ndetse bamwe muribo bagafatwa kunguvu nabamwe mubasikare batumwe mu Minembwe ndetse ninyeshamba za Mai Mai nkuko abo bagore babyivugiye.

Singizwa Benigne umwe mabateguye uyumunsi mukuru wabagore ubwo yaganira ga n’Imurenge.com yavuzeko intego yuyumunsi yariyo guhana pole kubibazo bagiye bahura nabyo kuva mumwaka ushize  kugezuyumunsi.

Mumagambo yavugiye muruhame rwabantu Nyagitamu Elysée numwe mubagore bitabiriye uyumunsi wabereye kuri commune ya Minembwe yasabye reta ya Congo guhagurikira ikibazo chumutekano wakarere ka Minembwe ukomeje kuba muke  kandiko igomba kugarura abagore bagenzi babo bahungiye ahantu hatandukanye bamoko yose  kuko ngo bo ntibafite ivangura moko.

Yakomeje avugako basabye reta kugarura inka zose zanyazwe kugirango zibafashe kurera abana babo kuko ngo  ibigizemo ubushaka yabikora. Uyumunsi waranzwe namarira adasazwe aho bamwe bafashe ijambo bananiwe kuvuga kubera ikiniga chibyo bakomeje guchamo.

Uyumunsi ntabwo witabiriwe nabagore benshi kuko warusanzwe wizihizwa mu Minembwe  kubera ikibazo chumutekano wakarere .

Mu Minembwe uyumunsi wizihijwe nabogore kuva mubwoko bwa Banyamulenge nabashi  gusa kubera ko abandi bahunze aka karere, ibi birori byitabiriwe kandi nabayobozi batandukanye bakarere ka Minembwe

 

1 COMMENT

  1. Pole chane , kandi mukomeze kwiganganira ibyababayeho , mutibagiwe gukomeza guharanira uburenganzira bwanyu.
    Mbega Ababyeyi n’abana basa neza nubwo bari mubikomeye!
    Imana yachu ikomeze kubihanganisha no kubarinda muri byose.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here