Mu bice bimwe by’igihugu ikoreshwa rya internet ndetse na messages za telephone byafunzwe kubw’impamvu z’umutekano…

0
123

KINSHASA, CONGO – Ku minsi 21/01/2018 amakuru atugeze ho aravuga ko mu bice bimwe by’igihugu ndetse na Kinshasa umurongo wa internet ndetse na messages za telephone ngendanwa byafunzwe kubera impamvu z’umutekano.

Bamwe mu baturage bakoresha internet ndetse na telephone baravuga ko kuva ijoro ryakeye ku minsi 21/01/2018 amasaha yo mu rukerera aribwo baje gusanga basanga imirongo imwe ya telephone idakora. Bakaba batekereza yuko leta yoba yakoze ibi byose kugira ngo abaturage babure uburyo bwo koherezana ubutumwa bugufi (messages) hirya no hino mu gihugu zikangurira abantu mu guteza umutekano muke mu gihugu.

Ifoto – Google

Tubibutse ko mukwezi gushize ku minsi 31/12/2017 aribwo kandi leta yafunze umurongo wa telephone mu gihugu kubw’impamvu z’umutekano w’abanyagihugu.

Nkuko Emery Ukundji, umwe mu banyagihugu abivuga leta ntiyifuza ko abahoze ari abasirikare cangwe buri wese ubitse imbunda munzu ko ashobora gukoresha telephone mu kohereza messages bagenzi be mu buryo bwo guteza umutekano muke. Abantu benshi bakekwa kuba babitse imbunda munzu kandi bifuza kuzikoresha mugihe habaye intambara.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here