Mu karere k’uburezi ka Minembwe amashuli arindwi gusa niyo yafashijwe n’ishirahamwe TPO

0
93

MINEMBWE, SUD-KIVU:- Amezi  atatu arashize ishirahamwe rya TPO rifasha akarere ka Minembwe  mu bikorwa by’uburezi bwa bana kumasomo atandukanye y’aka karere.

Nkuko twabitangarijwe na Kizuri Mwanuka Bienfait, ushinzwe kugenzura ibikorwa bya TPO mu Minembwe avugako, ubushobozi bwabo butabemereye gufash’amasomo yose yahuye n’ibibazo by’intambara .

Yongeyehoko bafashije amasomo  arindwi  bahawe n’ibiro by’uburezi  bwa Minembwe kandiko bafite n’igihe cokwita kubanafunzi batabonye uburyo bwogusubira kumasomo, bakabigisha kugirango nabo  ntibasigare inyuma m’ uburezi.

Sibi gusa iri shirahamwe rikomeje gufasha amashuri  kuko ryagiye ritanga ibikoresho nfashanyigisho kuraya masomo ndetse nibikoresho byisuku mu misarani y’abarimu n’abanafunzi ndetse n’ibikoresho by’isuku kubana babakobga , ama cahiers, utubumbu dufasha abana  gukina ighe baruhutse,  TPO ifasha no mugusana amashuri mu gihe asenyutse ndetse ikanatanga n’intebe z’abanafunzi.

Murundi ruhande TPO yagiye itegura imikino yakivandimwe izahuza amwe mu mashuli y’akarere ka Minembwe.

Irishirahamwe rikaba rifite imishinga ibiri rizakorera mu Minembwe  kubyerekeye Education na protection kugirango rikomeze ribungabunge imibereho yabana  b’ aka karere kahuye n’ ibibazo by’intabara maze amasomo menshi afungimiryango.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here