MU MEZI ATATU ABANYAKIZIBA, UEMI, N’ISOKO Y’AGATANU BAZABA BAKORESHA AMAZI Y’IBOMBA

0
156

MINEMBWE, FIZI – Ibi n’ibyavuzwe n’umuyobozi wa kaminuza ya UEMI, ubgo yari munama n’abaturage boku Kiziba ndetse n’ababyeyi barerera abana kur’iyo kaminuza.

Dr. lazaro, umuyobozi wa Kaminuza ya UEMI, azanye iri terambere mu gihe Abanyaminembwe bakivoma amazi mu gasozi ahubatswe imireko y’amazi, ku birometero bitari bike n’aho abaturage batuye, ahandi ugasanga bakivoma amazi y’inzuzi zisanzwe.

Dr. Lazare yabgiye abaraho mu nama ko amezi atarenzi Atatu (3) amazi azoba yageze kur’iyi kaminuza no ku bitaro by’iyi kaminuza, mw’isoko y’Agatanu, ndetse no m’umuhana wa Kiziba.

Yasabye abantu bose gutanga umusanzu wabo mu gusoza uyu mushinga w’ingirakamaro. Abari bitabiriye iyi nama bavuzeko bazakora ibishoboka kugirango bagere kur’iri terambere.

Amaze kuganira n’abitabiriye iyo nama, Dr Lazara, aherekejwe n’abo baturage bageranye ahateganywa kubakwa ibyo bikorwa by’iterambere. Yeretse abaraho kandi abakozi bavuye mu gihugu c’Uburundi baje gushira mu bikorwa uwo mushinga w’amabomba.

Dr. Lazaro arikumwe n’umunyamakuru wa INA, imbere y’abaturage…

Ikurutu ry’amazi rigurishwa amafaranga majana atanu y’Amakongomani, igiciro kiri hejuru cane ugereranije n’ahandi m’uduce tw’iki gihugu.

Iki gikorwa co kubaka amabomba kizoba kibaye icambere mu Minembwe. Birateganywa ko mu gihe iki gikorwa kizaba gisojwe kizagabanya ukubyigana kw’abantu mu masooko cg imireko hirya no hano mur’ako karere bashaka amazi.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here