Nka Gidiyoni, Imana izaneshereza Abanyamulenge ikoresheje Col Makanika abandı isoni zibakore

1
132

MURAMBYA, KU NDONDO — Reka mbanze nshimire Imurenge.com impaye uyu mwanya wo gutambutsa ibitekerezo byanje. Intambara na genoside bikorerwa ubwoko bw’Abanyamulenge n’indengakamere nubwo isi itabibona. Reka nigarure. Uwavuga ko isi itabibona yaba akabije. Isi irabibona ariko ntibiyihangayikishije. Isi ninde? Iyo mvuga isi ntabwo mvuga ubutaka, amashamba, n’ibindi biyigize, ahubwo ndavuga ama leta agize ibihugu biri mw’isi. Reka ibi mbigarukeho nyuma.

Mbere yuko mvuga kuri za leta zitandukanye harimo na leta y’indangare ya Congo yari ikwiriye gukamira abaturage bayo, reka mbanze ntinde ku Banyamulenge ubwabo yuko ikibazo cabo nibo kireba.

Col Makanika yaratereranywe

Ubwo Col Michel Rukunda uzwi nka Makanika yavaga muri leta ya Congo mu minsi ishize, imitima y’Abanyamulenge yarahumuritse nubwo hari abashatse kugaragaza kutishimira iki gikorwa c’ubutwari Inzirabwoba Makanika yari akoze. Gusa inkuru z’incamugongo zimurwanya zarushijwe imbaraga n’ibyishimo byari byuzuye imitima y’abari bategereje ubutabazi. Ibyo bitekerezo bibi byo kurwanya ubutwari bwa Makanika byaratsinzwe kandi bikomeze bitsinzwe iteka ryose. Wenda bizagaruke Yesu yaramaze gutwara itorero rye, mw’isi hasigaye ibisambo n’abatifuriza abandi (barimo nabo ubwabo) ibyiza.

Itoroka rya Col Makanika kandi ryateje impagarara mu karere k’ibiyaga bigari, haba mu bihugu bituranyi ndetse no mu mitwe ya Mai Mai. Col Makanika n’umurwanyi ukomeye kandi uzwi cane mu karere. Rero gutoroka kwe kwaburijemo imigambi mibi y’abifuriza Abanyamulenege kurimbuka. Imana ishimwe yahagurukije Gidiyoni mu gime nk’iki kugira ngo arengere ubwoko bwayo.

Colonel Rukunda Michel (Makanika)

Sinshaka gutinda ku banzi b’Abanyamulenge bitanze uyu mugambi w’ubutwari wo kurokora ubwoko. Bari banejejwe no kubona irimbuka ry’Abanyamulenge. Aha umuntu yavuga nk’ibinyamakuru byo mu karere byamunzwe n’ishari birimo IGIHE na RUSHYASHYA bikorera mu Rwanda. Ntawareka kandi kuvuga Radio y’abarwanya leta y’u Rwanda ikorera muri Amerika yitwa ITAHUKA. Ico nababwira mwese nuko mwatsinzwe kandi isoni zarabakoze. Ibinyamakuru byo mu Rwanda (IGIHE na RUSHYASHYA) byanditse bivuga yuko Col Makanika yagiye kwifatanya na Kayumba Nyamwasa guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Radio ITAHUKA irwanya u Rwanda nayo iburira Abanyamulenge ibabwira yuko Col Makanika agiye kubamarisha. Ntibari bashize se? Abashinyaguzi gusa nico babereyeho. Reka mbibutse ko ibinyamakuru byo mu Rwanda navuze bitigeze bitabariza ubwoko bw’Abanyamulenge ubwo batangiraga kwicwa, ariko bihagurutswa no kwamagana umutabazi wabo.

Reka mve ku banzi!

Ese abasirikare bakomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge bari muri leta ya Congo ntibatewe isoni no kurebera Col Makanika n’abana b’abaturage batize igisirikare bamena amaraso yabo ku bwabo? Ndavuga ku bwabo (abari muri leta) yuko ntaho bari nubwo bibwira ngo bafite leta. Ninde utazi intambara ikorerwa hariha uko iteye? Ninde utazi ko umugambi ari uwo kwirukana, kwica, no gusenyera ubwoko bw’Abanyamulenge? Byaravuzwe ku mugaragaro. Byavuzwe ndetse na bamwe mu bategetsi ba Congo.

Niki abasirikare b’Abanyamulenge barinze ngo batabare Col Makanika n’abana b’abaturage barikumwe nawe? N’ishano kurebera uwawe (ababyeyi bawe) bicwa bakanasenyerwa witwa ngo nico cakujanye mu gisirikare. Ese muribuka igihe mwinjiye igisirikare? Ninde winjiye ajanywemo no kugikora nk’umwuga cangwa amahitamo ye? Niba abo bantu bahari, ni bake cane ugereranyije n’abandi benshi binjiye igisirikare babitewe n’ihohoterwa ryadukorerwaga ndetse bagamije kurengera ubwoko bwanyuze mu bike bikomeye mu myaka yashize.

Niki kibicaje? Niki kibahesheje amahoro n’umudendezo? Niki gitumye mutuza muri iki gihe i Mulenge hasenyutse kurusha iyindi myaka mu gihe mwabayeho? Ese muhembwa ifaranga zingahe ku buryo zibapfutse amaso? Ese nugutinya gupfa ko n’ubundi nyuma yo gusenyuka kw’i Mulenge ari mwe muzakurikiraho? Ibyo murabizi neza cane kundusha. Amahoro muyakura he? Ubutwari twari tubaziho mwabushize mu mashakoshi muraceceka? Si ngombwa ngo mvuge amazina yanyu, airko aho muri hose muranyumva. Ese iranka rigira agarico mu gihe nyiraryo atakiriho? Nta ba presidents muzi mw’isi bishwe nk’imbwa batakicibukwa? (Simbifuriza iki kintu, ahubwo ndabibutsa kandi mbabwiza ukuri). Gukomera kwanyu niko kubibagiza agaciro kanyu n’ak’abanyu? Ninde wabaroze?

Imana dusenga, Imana itazaduhemukira, izafasha intwari zacu Col Makanika n’abana banze gukorwa n’isoni ba Twirwaneho. Ikizakurikiraho murakizi. Ariko uzi guhangwa amaso n’abaturage ariko ugaceceka nk’aho bitakureba? Isoni weeeeeeeeeee! Ijambo rya Esther rizabasohoraho. Col Makanika ntiyemeye agasıga iranka rye muri leta? Ntiyataye umuryango we? Niki mufite mumurusha atasize? Mvuze buke, ariko agahinda ni kenshi mu mutima.

Ejo h’Umunyamulenge mu karere k’ibiyaga bigari

Uko bimeze kose, abantu bake nibo batazi ko ubwoko bw’Abanyamulenge bwagambaniwe na leta yabo nkuko byahozeho mu myaka yashize. Leta zo mu karere k’ibiyaga bigari zifite inyungu mu kwicwa kw’Abanyamulenge. Ubwabo (aha ndavuga u Rwanda n’u Burundi) ko bararwanira i Mulenge. Niho bageragereza imbaraga zabo, ari nako badahwema kwiba Congo. Ntibashishikajwe n’ibikorerwa Abanyamulenge nubwo bamwe bakorewe genoside kandi bakaba bararahiye ko batazarebera aho genoside yongera kuba. Igitangaje nuko aribo bafite uruhare rukomeye mu bikorwa bya genoside biriko bikorerwa Abanyamulenge mu gushigikira no gutoza imitwe itandukanye iri muri uwo mugambi. Tubyumve kimwe. Byose biterwa n’inyungu, ntabwo biterwa n’ubumuntu. Ni za mpuhwe z’agaca bavuze. Nta bukiriro Abanyamulenge bashobora kubategamo. N’abanzi kimwe na Mai Mai.

Amateka anyemeza yuko ubwoko bw’Abanyamulenge bukomeye mu karere k’ibiyaga bigari. Ubushize nariko nkurikirana ibiganiro byatangwaga na bamwe mu Bakongomani bazi amateka ya Congo n’Abanyamulenge, aho basobanuraga uko babona ibintu kuri none. Umwe yavuze yuko nta mwanzi uhoraho muri politike, ko igihoraho ari inyungu. Atanga urugero ukuntu Abanyamulenge barwaniriye President Mobutu bagatsinda inyeshamba za Pierre Mulele zari zirimo Laurent Kabila muri 1964. Nyuma yabwo Abanyamulenge baje kwitabazwa na Kabila barwanyije muri 1964 bakuraho Mobutu wari utangiye kubabangamira muri 1996.

Mu ntambara ya Mulele, abasore b’Abanyamulenge 60 nibo bashoboye kurwana no gutsinda inyeshamba za Mai Mai bagasubiza abaturage babo i Mulenge bari bamaze kuhirukanwa bagaherera mu mushasha.

Ikindi kinyemeza yuko Abanyamulenge batoroshe nuko bakoraniwe n’imitwe myinshi kandi ifite ingabo nyinshi n’ibikoresho bikomeye kandi ishigikiwe na za leta zo mu karere. Mai Mai yonyine igizwe n’amoko y’Ababembe, Abapfurero n’Abanyintu, bivugwa ko harimo n’Abavira. Ushingiye ku mibare, Abanyamulenge ntaho wahera ubagereranya na bumwe muri aya moko ku bwinshi. Usibye ko aya moko agizwe n’abarwanyi bangana n’umusenyi wo ku nyanja, bashigikiwe n’ingabo za leta ya Congo (FARDC) na bamwe mu bategetsi ba Congo babatera ingabo mu bitugu. Hiyongeraho inyeshamba zo mu bihugu byo mu biyaga bigari, u Rwanda n’u Burundi. Aha twavuga nk’ingabo z’u Rwanda ubwazo bivugwa ko ubu ziri i Mulenge, umutwe wa Red Tabara, FOREBU, n’indi yo mu Burundi irwanya leta y’u Burundi. Ntawareka kuvuga ko hashobora kuba harimo n’indi mitwe itavuzwe cangwa se itazwi. Abana b’Abanyamulenge bato mu myaka, batize igisirikare, kandi babarirwa ku mitwe y’intoki bafite n’ibikoresho bike bishoboka nibo bahanganye n’uyu musenyi w’inyeshamba na zimwe mu ngabo za leta maze kuvuga haruguru. Gusa nyine nuko batemera ngo bakorwe n’isoni (yuko zarabakoze), ariko iyo baja kuba abandı batekereza baba baremeye ko batsinzwe bagaha abaturage b’Abanyamulenge amahoro.

Niki gituma abaturage b’Abanyamulenge badatsindwa?

Iyoba ubwinshi aribwo bwatsindaga, Abanyamulenge baba baratsinzwe intambara yararangiye, abifuza i Mulenge bahafite kandi bahakoresha uko bashaka. Ukuri Abanyamulenge bahagazeho niko kubatsindishiriza. Ibinyoma n’imigambi mibi y’ababisha batagira ingano ntaco yabatwara. Abanyamulenge bafite amasezerano bahawe n’Imana itabasha kubesha, Imana iri mu ruhande rwabo. Imana iruta ibihugu na za leta, Imana irusha imbaraga inyeshamba uko zaba zingana kose. Igihugu ca Congo baragihawe kimwe n’abandi Bakongomani, nubwo abatabashaka bamaze imyaka barakozwe n’isoni. Umuririmbyi ngo hari ubwoko butavumika. Abanyamulenge n’ubwoko budatsindwa yuko gutsindwa kwabo uwabigereranya no gutsindwa kw’Imana ntaba abicuritse.

Imana izihesha agaciro mu kurwanirira Abanyamulenge. Mai Mai izakorwa n’isoni zidakuka. Leta zirwanya Abanyamulenge zizakorwa n’isoni zidakuka. Inzira 1,000 zizahimwa n’imwe: inzira y’ukuri kw’Imana.

Dukure amaso ku mahanga n’imiryango mpuzamahanga

Ndabwira abaririra amahanga n’ibihugu bikomeye ko mudakwiriye kurangazwa n’ibyo. Ubwabo nabo bafite ibibazo byabo bitaboroheye. Dufite agaciro kangana gute kuri bo kugira ngo badutekereze? Gatumba ntiyatwitswe turi mu maboko ya Loni? Trump, ku rugero, ubu ahanganye n’ibibazo bya Iran, gukurwaho icizere no gukurwa ku buyobozi, n’ibindi umuntu atavuga ngo abirangize. Afite umwanya wo kurarira ijoro Abanyamulenge? Mubyibagirwe. Muzi Aba-Ruohingya bo muri Myanmar ibihumbi n’ibihumbagiza bishwe abandi bakirukanwa mu gihugu cabo? Ibihugu bikomeye n’imiryango mpuzamahanga ntibyarebaga? Nta muntu udufitiye impuhwe kurusha uko twazigirira twebwe ubwacu.

ICITONDERWA: Banyamulenge, uru rugamba rurabareba aho muri hose. Mukure amaso ku bitwa ko bakomeye. Ukuri kuzatsinda!

– Ibitekerezo by’umusomyi – 

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here