Nyarukundo Mapendo na Nyakayange barasaba abapfakazi b’imulenge guhaguruka bagakora…

1
241

MINEMBWE, CONGO – Mu rugendo rw’amasaha make Nyarukundo Roza, kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakoreye mu Minembwe, Nyarukundo yashimiye uburyo yakiriwe n’abaturage baho.

 

Ku batazi Nyarukundo Rose, ni mushiki wa Dr. Kigabo Modetse nawe umaze kubaka izina, kubwo gukora ibikorwa by’indashikirwa mu Minembwe. Dr. Kigabo nawe nibwo akiva mu Minembwe mu gikorwa co kubaka ikiwanja c’akabumbu k’amaguru kubwo gushigikira abasore bo mu Minembwe bakina akabumbu.

Zimwe mu mpamvu zari zajanye Nyarukundo mu Minembwe kwari kuba mugiterane cy’abapfakazi babarizwa mw’ishirahamwe AVOC, ishirahamwe risanzwe rifasha impfubyi n’abapfakazi mu gutegura akazoza keza kabo. Nyarukundo yasabye aba bapfakazi kwiha agacyiro ndetse ko bagomba no kwiteza imbere bicyiye mu bitekerezo n’ubwenge bwabo.

Nyarukundo ubwo yashikaga ku kibuga cy’indege mu Minembwe /Kiziba, yakiriwe n’abantu benshi ubwo yarikumwe na Nyakayange Kega wa Kega. Nyuma yo kururuka indege bahise berekeza muricyo giterane ari nabwo Nyarukundo yaje guhabwa ijambo yashikirije abari batumiwe muri icyo giterane. Nyuma yaho yaje gufata ijambo rye ashimira Imana yamugejeje mu Minembwe ari nabwo yavugiyemo amagambo akomeye yakubaka imitima y’ba bapfakazi.

Nyarukundo yanasuye inyubako ze amaze kwubakira aba bagore b’abapfakazi n’abana b’mpfubyi, maze ababwira yuko bidatinze izi nyubako zigiye kuzura mu minsi itarambiranye kugirango abafakazi bave mu mazu y’ibyatsi maze bibere mu mazu meza y’amanjanja.

Muri runo rugendo, Nyarukundo yaranzwe n’amarira menshi y’amarangamutima kubwo gukumbura no kubona abo atari aherutse kubona ndetse no kubona bimwe mu bikorwa bye bimaze gutera imbere.

 

 

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here