Nyuma ya plaine, aborozi ba ruguru nabo baragezwaho uburyo bgo kubona inyungu z’umusaruro w’ibikomoka k’ubgorozi.

0
103

KAMANYOLA, SUD-KIVU – Mukiganiro yagiranye na Imurenge News Agency, Muhizi Jacques Rushesha umwe mubatangije Koperative itunganya ibikomoka k’ubuhinzi n’ubgorozi yavuzeko bateganya mu minsi ya vuba kwagurira ibikorwa byabo Bibogobogo, Lulimba n’ahandi.

Mu gihe bari basanzwe bagurishiriza umukamo mukibuga, aborozi bo k’Umutarure na Bgegera batangiye gukorana na COOTPAP ubu bageze ku rwego rwo kuzigama kuko umwungeri ukama udukurutu 3 (15L) abona haga y’amadorari 40 na 50 kw’iyinga.

Igitekerezo co gutunganya ibikomoka k’ubgorozi catangiye mu mwaka wa 2016 kigamije kureba uburyo hakwororwa inka nkeya ariko zitanga umusaruro mwinshi, iki gitekerezo cashigikiwe n’aborozi batandukanye bakomoka Imulenge bari hirya no hino kw’isi.

Nyuma y’igikorwa cakozwe na nyakwigendera Rurwanyintare, Muhizi Jacques Rushesha, Mataratara, Mutunzi Fidel na Patrick Semuzima co gusobanurira aba chefu mu duce dutandukanye: Minembwe, Itombwe na Kabara hanshinzwe koperative COOTPAP (Cooperative des Transformatieurs des Produits Agro-Pastauraux).

Kuva mu kwezi kw’icumi 2018 batangiye gutunganya ibikomoka ku mata kubgegera aho bakora ikivuguto, amavuta y’inka, fromage na yaourt n’amashanja, ibi byose bikaba bifite umwihariko wo kuba bikomoka kumatungo (inka) zirisha mu rwuri.

Uretse gutunganya umusaruro w’ibikomoka k’ubuhinzi n’ubgorozi, icifuzo ca COOTPAP ni uko aborozi borora mu buryo bga kijyambere aho umuntu yifashishije fishe (fiche) abasha kuba hafi no gukurikirana amutungo amatungo ye, bakora kandi ubuvugizi ku burozi hamwe no kubahugurira kwishira hamwe.

COOTPAP isanga kworora inka ninshi bisaba kujya muma suhuriro ibi bikabamwo kwangiza ibidukijije ndetse n’igisa no kuzigemurira abanzi bazo.

Ubu, abatuye Uvira, Plaine, Bukavu n’ahandi bashobora kubona amata, amavuta, fromage na yaourt  bitunganyije neza mu mata y’inka nziza kw’ibeyi ryiza kandi mu kigero cose.

Abifuza kuba abanyamuryango nabo Muhizi Jacques avugako amarembo akinguye..

COOTPAP niyo ibaye iya mbere muborozi b’Imulenge mugutunganya k’uburyo bugezweho umusaruro ukomoka k’ubgorozi, bityo barahamagarira abatuye m’uturere twa Uvira, Plaine ndetse n’ahandi ubufatanye kugira ngo babashe guteza imbere ubgorozi mu karere k’Imulenge.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here