MADEGU, MINEMBWE – Abasore barenga mirongo itatu (+30) baturuka mu moko atandukanye barimo Abanyamurenge, Abapfurero, Ababembe, Abanyintu bahuriye mu nama idasanzwe yabereye mu biro bya komini nkuru ya Minembwe aho bigiraga hamwe ibibazo by’intambara bihora hagati y’aya moko.
Ubgo bibazaga imibanire itari myiza hagati y’Abapfurero n’Abanyamurenge, aba basore basanga y’uko mwuka uterwa n’ico bise “u kutamenya”.
Nyuma yo kwigira hamwe icyakorwa kugira amoko yose abane mu mahoro, abasore
bamaganye intambara za moko ziriko zivugwa muri secteur ya rurenge kandiko bashaka amahoro basabako:
Abasore bari mu mitwe yitwajye ibunda bazishira hasi kandi bitabaye ibyo umusore wese uzafatwa afite ubunda bitemewe n’amategeko azahanwe by’intanga rugero.
Abantu bose bavuye mu byabo basabwe kubigarukamo maze bagashakisha amahoro bose barihamwe
Hateganyijyweko ibindi kiganiro kizahuza abasore bizana n’akane ku minsi 21/03/2019, aha ni naho bazanatorera abasore bazoja mu Lulenge kuja guhugura bagenzi babo bari mu mitwe yitwajye ibunda ngo basubire mu buzima busanzwe.