Nyuma yo gukira akabumbu Dr Kigabo n’abakinyi bose bishimiye uko umukino wagenze!

0
134
Dr Kigabo Mbazumutima

MINEMBWE – (Amafoto yavuguruwe!)- Mu karere ka Minembwe babuze aho bubakira  ikiwanja c’umupira wamaguru nyuma yaho Dr Kigabo Mbazumutima yemereye gufasha urubyiruko rwo mu Minembwe ku rwubakira Stade (Ikiwanja) ndetse  n’inzu y’urubyiruko.

Ubuyobozi bw’iposita nkuru ya Minembwe bwabuze ikiwanja butanga co kubaka mo bitewe nuko Minembwe yose isa naho yagiye igurwa n’abantu ku giti cabo. Paruwase  Gaturika ya Materdei ifite iki wanja ca Materdei nayo yanze gutanga aho bubaka ico kiwanja ngo keretse  reta yemere ko ico kiwanja kiba ic’ikipe ya Materdei isanzwe ikinira gaturika.

Ibi bikaba byatangajwe n’umuyobozi wa gaturika mu Minembwe Mugaza Theodore ubwo ya ganiraga n’umuyobozi w’umupira wa maguru mu Minembwe  Ndabona Boniface kuri  kano kane ku minsi 08/10/2015. Umuyobozi wa siporo, Ndabona Boniface, hamwe n’ubuyobozi bwa Federation bakaba bakomeje gusaba Leta ya Congo ko yabaha aho bubaka iki kiwanja ndetse n’inzu y’urubyiruko Dr Kigabo Mbazumutima ashaka kubatera mo inkunga. Ikiwanja co K’uwigishigo niho urubyiruko rusigaranye amahirwe yo kubabakirwa  ico kiwanja bemerewe, nubwo bavuga ko naco hari abantu bo mu nzego zo hejuru bahaguze ku giti cabo.

Dr Kigabo Mbazumutima  hamwe n’abaturage bo muri Arizona bakaba bamaze kuba bamwe mubo urubyiruko rwa Minembwe rwiyumvamo bitewe nuko aribo baterankunga babo bambere. Muri uku  kwezi k’umunani Dr Kigabo akaba yarasigiye inkunga y’ibikoreshe by’umupira wa maguru ikipe ya Minembwe Fc (Jersey  na Godyo ) ndetse akaba afite n’umugambi wo kuzamura abana mu mikino itandukanye igorora ingingo irimo no kwiruka.

Dr Kigabo Mbazumutima

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here