Abaganga bo mu Minembwe bakoze imyigaragambyo yo gupinga imikorere mibi y’umuyobozi.

0
235
Ibitaro bikuru bya MINEMBWE

Guhera kur’uyu wa gatatu tariki ya 28/10/2015, abaganga bagera kuri 13 (cumi na batatu) bakorera  ibitaro bikuru byo mu Minembwe bari mu myigaragambyo yo  gupinga Dr Sabin Kababu, umuyo bozi mukuru w’ibitaro byo mu Minembwe.

Iyi myigaragambyo yatangiye kuri uyu wa gatutu  ikaba yatangiye gutera ingaruka zikomye kuribyo bitero aho abarwayi bari kwakirwa n’umuganga umwe ndetse n’abadogiteri babiri, ibi bigatu ubuvuzi (service) abarwayi bahabwa zitihuta bitewe n’ubuke bw’abaganga

Aba baganga bigaragambije  kwari cumi na batatu  bakaba bandikiye umuyobozi ushinzwe ubuzima mu ntara ya Kivu y’amajyepfo  bamusaba ko yahindurera Dr Sabin Kababu  imirimo bitewe n’imikorere  bavuga ko itarimyiza afite kubaganga n’abarwayi .

Olivier Muragize, umwe mubaganga bari mu myigaragamyo arasobanura amakosa ya Dr Sabin muri aya magambo

Sabin aduteranya n’abarwayi kandi adutukira imbere y’abarwayi.

– Olivier Muragize-

Nyuma yibyo bibazo Imurenge.com tukaba twegereye Dr Sabin Kababu tumubaza ko hari ico yobiuvuga ho, yatangaje ko ntakintu nakimwe abivuga ho bitewe nuko umuyobozi ushinzwe ubuzima muntara ya Kivu y’amajyepfo ataragira ico abivuga ho, usibye ko ngo iwe azi nuko hari abakozi bataye akazi kabo.

Umuyobozi  ushinzwe iby’ubuzima mukarere ka Minembwe Charles Ruvusha akaba yatangaje ko ico kibazo bakizi kandi bagiye kugihagurukira bitarenze kuri uyu wa gatanu tariki ya 30/10/2015

Nubwo  Dr Sabin Kababu  arerwa ibyo bibazo byose, Kuva mu mwaka wa 2014  iwe  na bagenzi be bakaba bamaze kubaga abarwayi bagera  150 kandi bose bakize kurubu ni bazima.

Dore Ibitaro bya Minembwe:

Ibitaro bya Minembwe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here