
Guhera kur’uyu wa gatatu tariki ya 28/10/2015, abaganga bagera kuri 13 (cumi na batatu) bakorera ibitaro bikuru byo mu Minembwe bari mu myigaragambyo yo gupinga Dr Sabin Kababu, umuyo bozi mukuru w’ibitaro byo mu Minembwe.
Iyi myigaragambyo yatangiye kuri uyu wa gatutu ikaba yatangiye gutera ingaruka zikomye kuribyo bitero aho abarwayi bari kwakirwa n’umuganga umwe ndetse n’abadogiteri babiri, ibi bigatu ubuvuzi (service) abarwayi bahabwa zitihuta bitewe n’ubuke bw’abaganga
Aba baganga bigaragambije kwari cumi na batatu bakaba bandikiye umuyobozi ushinzwe ubuzima mu ntara ya Kivu y’amajyepfo bamusaba ko yahindurera Dr Sabin Kababu imirimo bitewe n’imikorere bavuga ko itarimyiza afite kubaganga n’abarwayi .
Olivier Muragize, umwe mubaganga bari mu myigaragamyo arasobanura amakosa ya Dr Sabin muri aya magambo
Sabin aduteranya n’abarwayi kandi adutukira imbere y’abarwayi.
– Olivier Muragize-
Nyuma yibyo bibazo Imurenge.com tukaba twegereye Dr Sabin Kababu tumubaza ko hari ico yobiuvuga ho, yatangaje ko ntakintu nakimwe abivuga ho bitewe nuko umuyobozi ushinzwe ubuzima muntara ya Kivu y’amajyepfo ataragira ico abivuga ho, usibye ko ngo iwe azi nuko hari abakozi bataye akazi kabo.
Umuyobozi ushinzwe iby’ubuzima mukarere ka Minembwe Charles Ruvusha akaba yatangaje ko ico kibazo bakizi kandi bagiye kugihagurukira bitarenze kuri uyu wa gatanu tariki ya 30/10/2015
Nubwo Dr Sabin Kababu arerwa ibyo bibazo byose, Kuva mu mwaka wa 2014 iwe na bagenzi be bakaba bamaze kubaga abarwayi bagera 150 kandi bose bakize kurubu ni bazima.
Dore Ibitaro bya Minembwe:
