SUD KIVU, CONGO – Nyuma y’imyaka ishika 15, Padiri Mutware Philemon abarizwa mu gihugu c’Ubufaransa kur’ubu yiyemeje gutaha mu gihugu ca mubyaye maze agatanga umusanzu we mu gushaka amahoro arambye.

Arajwe inshinga cane n’ubumwe n’ubgiyunge hagati y’amako abarizwa mu karere k’imisozi mireremire ihanamiye i Buvira. Mu kiganiro yagiranye na Imurenge.com yasobanuye impamvu nyamukuru yamuteye kugira uwo mutwaro ndetse n’ibikorwa bateganya.
Padiri Mutware Philemon asanga inzira y’imbunda atariyo izabazanira amahoro, avuga ko bikwiye ko abantu bicara bakaganira nubgo bisabye igihe kirekire ariko ariyo nzira yonyine rukumbi bafite yabageza ku mahoro arambye.

Yagize ati “abantu ntago bakomeza gusa kubatiza, gushingira, ngo nibamara barekeraho kandi hariho ibibazo dusangiye. Abo bicana abo barwana n’abakirisitu”.
Philemon Mutware avuga ko hari intwaro z’amahoro biyemeje arizo; amasengesho, ibiganiro, imikino ihuriweho n’ amoko yose, ndetse n’ibitaramo by’indirimbo bishishikariza abantu ubumwe n’ubgiyunge.
Asoza Padiri Mutware arahamagarira abanyecongo kumva ko igisubizo aribo kizavamo, kumva ko aribo bireba.