GOMA, CONGO – Nkuko hose mugihugu amatora y’umukuru w’igihugu yiteguwe, bamwe mu bashinzwe kurinda umutekano w’abaturage barasabwa kugira inyifato nziza ndetse no kubahiriza ikiremwa muntu. Nkuko byakomeje kunengwa na bamwe mu bakozi ba leta, biravugwa yuko bamwe mu bashinzwe inzego z’umutekano bagiye banengwaho kutita cangwese kudaha agaciro ikiremwa muntu; bityo Police ishinzwe kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo bakaba basabwa kubaha no guha agaciro abaturage ndetse n’ibyo batunze.

General Placide Nyembo, ukuriye Police muri province ya Kivu y’amaja ruguru yakanguriye ingabo za (police ayoboye) kubaha ndetse no kubaha ikiremwa muntu. General Nyembo kani akaba asaba Police gukora akazi kabo bahamagariwe ko kurindira umutekano abanya gihugu ndetse no kubaha ibyo batunze byose; ibi akaba yarabisabye ubwo Police yari guhabwa amabwiriza ya gisirikare (parade) mu muji wa Goma.

Zimwe ngo mumpamvu zatumye akoresha aya magambo ngo nuko benshi munzego za Police bakomeje gutungwa agatoki n’abaturage bivugwa yuko ngo umubare mwishi w’abakoregwa amabi ngo boba babikorerwa n’abashinzwe kubarindira umutekano.

General Nyembo yavuze yuko undi wese uzakora ayo makosa azahanwa n’inzego za leta kandi azaryozwa ibyo yakoze kuko ngo biteye isoni kugira ngo Police ishinzwe kurinda umutekano ariyo ikorera amabi aba bokarindiye umutekano.