Papa Francis yasabiye amahoro Beni na Minembwe

0
218

ITALY, ROME – Ku munsi 01/12/2019, Papa Francis, umuyobozi w’idini rya gatulika kw’ isi, yasomeye i  Rome kuri katedirali ya Vatican Basilica isengesho ryo gusabira amahoro igihugu ca DR Congo by’umwihariko uburasirazuba bw’ico gihugu. 

Yishingikirije icandistwe kiri muri bibiliya mu gitabo ya Yesaya 2:4,

nkuko kivuga ngo ” Azacira amahanga imanza, azahana amoko menshi. Inkota zabo bazazicuramo amasuka n’amacumu bazayacuramo impabuzo, nta shyanga rizabangurira irindi shyanga inkota, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana”. Yagize ati: aya magambo ari mur’iki canditswe atuma twibuka ibihugu byacu. Kur’ubu turasabira amahoro uburasirazuba bwa DR Congo, by’umwihariko i Beni ndetse na Minembwe , ahakomeje kurangwa umutekano muke uterwa n’abanyamahanga, ubugambanyi burangwa no guceceka kwa benshi”.

Yakomeje avuga ko izo ntambara zikomeje gwenyegezwa na bamwe babonera amaronko mu kugurisha ibirwanisho bya gisirikare.

Papa Francis yaboneyeho umwanya wo kwibuka abakozi b’imana bapfuye ikindi gihe nkuyu munsi, barimo; Marie-Clémentine Anuarite Nengapeta, wishwe urubozo mbere yuko asabira abamwishe ababwira ngo “mana ubababarire kuko batazi ibyo bakora”

Asoza arasaba ko abantu bakubaka ubukungu bushingiye ku mahoro aho gushakira akazoza mu ntambara bityo akaba yamagana ikoreshwa ry’intwaro ribangamira imibanire ry’abaturanyi bacu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here