Perezida Denis Sassou Nguesso yamaganye intambara zibera muri Congo, Kinshasa.

0
164
Perezida Denis Sassou Ngeusso watsinze amatora.

Brazzaville, Congo – Ku minsi 21/10/2017 nibwo Perezida wa Republika ya Congo (Brazzaville, Congo) Denisi  yamaganiye kure ihohoterwa rya kiremwa muntu riri kubera mu gihugu ca Congo, Kinshasa.

Congo Brazaville ni igihugu gifite ubunini bungana 341,500 341,500 Km2 cangwe se (131,854 sq. miles). Iki gihugu kikaba kandi gifite abaturage basaga 5,302,893 muri uyu mwaka wa 2017. Perezida Denis Sassou Nguesso akaba ayoboye iki gihugu ca Congo kuva ku minsi 8/2/1979 (February 8, 1979) kugeza kuri none.

Nubwo Denis Sassou Ngeusso amaze iyi myaka yose k’ubutegetsi, Denis ari mu bategetsi ba Africa bagiye bagira amatwara meza; aho usanga abaturage be bagiye bamuvuga neza ko yabayoboye neza.

Tubibutse ko Perezida Denis Sassou Nguesso w’imyaka 72 ariwe wongeye gutorewa kuyobora Congo Brazzaville kuri kano kane kashize ku minsi 19/10/2017.

Mu amagambo ye, Perezida Denis Sassou Nguesso ubwo yarahira ga imbere y’imbaga y’abitabiriye ibi birori yagize ati:

Ubwo nzaba nkiri kuri uyu mwanya w’ubutegetsi, Nzakora uko nshoboye kugira ngo amahoro yongere agaruke muri kano karere k’ibiyaga bigari. Tuzagirana ibiganiro n’abayobozi b’imitwe yose, haba inyeshamba cangwe se abakuru b’ibihugu. – Perezida Denis Sassou Nguesso –

Ibi byose Perezida Denis yabivuze yerekana ko ahangayikishijwe n’umutekano muke urangwa mu gihugu kibanyi ca Congo, Kinshasa.

Perezida Denis kandi yemeje yuko azafatanya na mugenzi we Joseph Kabila kugira ngo batorere umuti ibi bihugu byombi; kuko ngo we abona ko Congo, Kinshasa abantu birirwa bapfa kandi bazira ubusa.

 

Nyuma y’ibi birori, perezida Denis yagiranye ibiganiro n’abandi bakuru b’ibihugu bari bitabiriye ibyo birori bari mo perezida wa DR Congo Joseph Kabila, perezida wa Angolan Joao Lourenco, perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Faustin-Archange Touadera wa Afrika yo hagati (Central African Republic) ndetse na Edgar Lungu wa Zambia.

Iyi nama yemeje ko amahoro agomba kuboneka mubihugu bisaga 12 birimo Burundi, Kenya, Uganda, Republika ya Sudani y’epfo, ndetse na Tanzania.

Perezida Denis Sassou Nguesso akaba ariwe ugiye kongera kuyobora Congo Brazzaville mugihe kingana imyaka 4 nubwo abantu batashimye ibyavuye muri ayo matora y’umukuru w’igihugu. Bavuga ko Denis Sassou Nguesso afashe ubutegetsi mu uburyo bwo kwiba amajwi.

Abakuru b’wibihugu, nyuma y’inama.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here